54109713450_51cfc2d8a5_k-1170x649

Icyo IMF ivuga ku birego Leta y’u Rwanda iregwa byo gusesagura umutungo wa rubanda

Sangiza iyi nkuru

Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu Ukwakira 2025 yerekana ishusho itandukanye cyane n’ibivugwa n’abakunze kunenga uko u Rwanda rukoresha umutungo rusange.

Mu gihe bamwe mu barwanya ubutegetsi bavuga ko amafaranga ya Leta akoreshwa nabi, cyane cyane mu mishinga minini y’ibikorwa remezo, IMF ivuga ko mu by’ukuri u Rwanda ruri mu bihugu bikeya ku isi byateye intambwe ikomeye mu kunoza imikoreshereze y’ingengo y’imari.

Mu isesengura ryayo, IMF yatoranyije ibihugu bitanu gusa byageze ku rwego rwo hejuru mu kunoza imicungire y’amafaranga ya Leta. U Rwanda ni rwo rukumbi rwo mu karere ruza kuri urwo rutonde, ruriho ibihugu nka Croatia, Bahrain na UK.

Raporo yibanze cyane ku rwego rw’uburezi, aho Rwanda rwerekanye ubwiyongere bw’imikorere (efficiency) butaboneka kenshi mu bihugu bikennye: 8% hagati ya 2007–2011, 3% hagati ya 2013–2016

Ibi bivuze ko igihugu cyabashije kongera umusaruro n’ireme ry’uburezi bitabanje kongera amafaranga menshi.

IMF ivuga ko imigambi nka: Nine-Year Basic Education (2006), One Laptop Per Child (2008), Twelve-Year Basic Education (2012), byafashije kwagura amashuri, kongera abarimu no kugeza ikoranabuhanga ku bana benshi, cyane cyane abaturuka mu bice by’icyaro.

Uko kunoza imicungire y’ingengo y’imari kwatumye u Rwanda rugera ku ntego nko: ubwinshi bw’abana biga mu mashuri abanza hafi ya bose, abava mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye biyongera, n’itandukaniro riri hagati y’abatuye mu mijyi n’icyaro rigabanukaho.

Raporo ishimangira ko ntaho bigaragarira ko imishinga minini yubakwa mu Rwanda ari “imishinga y’ibyifuzo by’abantu ku giti cyabo”, nk’uko bamwe babivuga. Ahubwo yerekana ko ari ibikorwa bifite ishingiro mu gukemura ibibazo birimo: imikurire y’abana benshi bari mu mashuri, icyuho cy’ubumenyi, no kwiyubaka kw’ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Nubwo politiki itabura impaka ku mishinga minini y’ibikorwa remezo, IMF ivuga ko ibyegeranyo byayo bitanga ishusho idasa n’iy’abakomeje kunenga Leta y’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *