Abagize Akanama Gahoraho ka OIF bahuriye mu nama i Kigali

Akanama Gahoraho ka Francophonie kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Ugushyingo kateraniye i Kigali, mu Rwanda, mu nama yako ya 132, iyobowe na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Iyi nama yari igamije gukurikirana ibyo biyemeje mu nama ya Villers-CotterĂŞts no gutegura Inama ya 46 y’Abaminisitiri ya Francophonie, izatangira kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 […]
AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Kinshasa barwaniye bikomeye muri Nyabashwa, Kasheke na Bituna

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo imirwano ikomeye yasakiranyije inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu midugudu itandukanye ya Teritwari ya Masisi iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni imirwano yabereye mu midugudu irimo Nyabashwa, Kasheke na Bituna. Amakuru avuga ko abarwanyi ba […]
Icyo IMF ivuga ku birego Leta y’u Rwanda iregwa byo gusesagura umutungo wa rubanda

Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu Ukwakira 2025 yerekana ishusho itandukanye cyane n’ibivugwa n’abakunze kunenga uko u Rwanda rukoresha umutungo rusange. Mu gihe bamwe mu barwanya ubutegetsi bavuga ko amafaranga ya Leta akoreshwa nabi, cyane cyane mu mishinga minini y’ibikorwa remezo, IMF ivuga ko mu by’ukuri u Rwanda ruri mu bihugu bikeya […]
Ituri: Hagarutse ituze nyuma y’imyigaragambo y’Ingabo za Uganda

Ibikorwa by’imibereho n’ubukungu byasubukuwe bisanzwe kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 17 Ugushyingo, nyuma y’iminsi ibiri y’icyoba cyatewe n’imyigaragambyo ya bamwe mu basirikare ba Uganda i Babungbe, muri Teritwari ya Mambasa mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Bunia (Ituri). Iyi nkuru dukesha ACTUALITE.CD, avuga ko ku wa Gatandatu, itariki ya 16 Ugushyingo, aba basirikare barashe […]
Tanzania yataye muri yombi umusirikare wa Amerika afite ibiturika

Abategetsi ba Tanzania bataye muri yombi umusirikare w’ipeti rya Sergeant wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri mu kazi, ufite ubwenegihugu bubiri bwa Kenya na Amerika, nyuma yo kuvumbura grenade enye za gisirikare mu modoka ye ku mupaka wa Sirari. Ku Cyumweru, Charles Onkuri Ongeta, w’imyaka 30, yafunzwe ubwo yageragezaga kwinjira muri Tanzania avuye muri […]
Ba Jenerali ba FARDC muri misiyo y’ibanga muri IsraelÂ

Itsinda ry’abasirikare bakuru bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mpera z’ukwezi gushize ryagiriye uruzinduko rwa rwihishwa i Tel Aviv muri Israel rwari rugamije kugura intwaro n’ibikoresho bya gisirikare. Ni uruzinduko intumwa za RDC zari zigiye kuganiramo n’abahagarariye Sosiyete icuruza ibikoresho bya gisirikare yo muri Israel ya Elbit Systems. Amakuru avuga […]
Urugo rw’umuramyi Ishimwe Vestine rwaba rwasenyutse

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze ubutumwa bwakomeje gutuma abakunzi be bibaza byinshi ku buzima bwe bwite, cyane cyane ku mubano we n’umugabo we Idrissa Jean Luc OuĂ©draogo, bamaze amezi make bashyingiranywe. Ubu butumwa bwasohotse nyuma y’iminsi 136 gusa basezeranye imbere y’Imana mu bukwe bwavuzwe cyane mu Rwanda no hanze […]
Icyo AFC/M23 ivuga ku kuba u Burundi bushaka umwanya mu biganiro

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 16 Ugushyingo, AFC / M23 yashinje u Burundi gushaka umwanya ku meza y’ibiganiro by’amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera ko butunzwe n’akaduruvayo ko muri Congo. “Icyo [minisitiri w’u Burundi] atavuze ni impamvu aba Banyekongo bari guhunga, cyangwa se ubahiga kugeza i Minembwe, aho batayo zirenga icumi […]
Wazalendo zishe umusore wari ugiye kuzitwaza ibyo zasahuye

Ku wa Mambere tariki 17 Ugushyingo 2025, umusore wo mu mudugudu wa Buhendje, mu gace ka Luberike, teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, yishwe arashwe n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa APCLS. Amakuru atangwa n’abaturage hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Luberike avuga ko aba barwanyi bari bayobowe na Kambuzi, bakaba bari bamaze gusahura mu gace […]
Trump aremeza ko kuba bagiye gufatanya kwakira Igikombe cy’Isi bitamuza kurasa Mexico

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze guhagarika gahunda yo kurasa igihugu bazafatanya kwakira Igikombe cy’Isi, Mexico, amezi make ngo habe rimwe mu marushanwa akomeye ya siporo ku Isi. Perezida Trump yatangaje ibi kuwa Mbere, itariki 17 Ugushyingo 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru yatangiye muri White House ari kumwe na Infantino, Umuyobozi wa FIFA. […]
Ethiopia: Batatu bamaze kwicwa na Marburg

Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Ugushyingo, minisiteri y’ubuzima ya Ethiopia yatangaje ko abantu batatu bemejwe ko banduye virusi ya Marburg bapfuye, mu gihe abandi batatu bapfuye bakekwaho kuba baranduye indi ndwara yandura yo kuva amaraso. Iri tangazo rikurikira icyemezo cya Ethiopia cyo kwemera ko icyorezo cya Marburg, cyandura cyane cyo kuva amaraso ahantu hose […]
Umutoza wa Nigeria aravuga ko Congo yabatsindishije amarozi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Eric Chelle, yashinje Les LĂ©opards ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubasezerera ibifashijwemo amarozi. Ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo ni bwo Congo Kinshasa yageze mu mikino ya kamarampaka ihuza imigabane mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gusezerera Super Eagles ya Nigeria bari baguye miswi igitego 1-1 […]
Uganda yashyikirije RDC abasirikare bayo bari barayihungiyemo ubwo M23 yafataga Goma

Ku wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo Uganda yashyikirije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abasirikare bayo, nyuma y’amezi abarirwa mu icumi bahunze inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 barwanaga. RDC yakiriye aba basirikare ku mupaka wa Kasindi-Lubiriha wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru uyihuza na Uganda. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo bariya basirikare bari […]