Ku wa Mambere tariki 17 Ugushyingo 2025, umusore wo mu mudugudu wa Buhendje, mu gace ka Luberike, teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, yishwe arashwe n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa APCLS.
Amakuru atangwa n’abaturage hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Luberike avuga ko aba barwanyi bari bayobowe na Kambuzi, bakaba bari bamaze gusahura mu gace ka Lukoma, hafi ya Buhendje.
Abaturage bavuga ko abarwanyi bageze i Buhendje basaba urubyiruko rwo mu mudugudu kubafasha gutwara ibintu basahuriye i Lukoma. Mu gihe bari mu biganiro n’abo basore, umwe mu barwanyi yarashe ku musore umwe wari mu bo bari babwiye gutwara ibyo byasahuwe, bituma ahita apfa ako kanya.
Ibyabaye byemejwe n’umunyamabanga ushinzwe ubutegetsi muri Luberike.
Iyi ntambara yateye uburakari bukomeye mu baturage ba Buhendje, bamwe bahita bagira imyigaragambyo yamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kubangamira umutekano muri ako gace. Abarwanyi bakimara gukora ayo mahano bahise bahungira mu ishyamba.
Umubiri w’uwishwe washyinguwe ku mugoroba wo ku wa mbere, mu muhango waranzwe n’amarira n’akababaro kenshi.


