Akanama Gahoraho ka Francophonie kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Ugushyingo kateraniye i Kigali, mu Rwanda, mu nama yako ya 132, iyobowe na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Iyi nama yari igamije gukurikirana ibyo biyemeje mu nama ya Villers-Cotterêts no gutegura Inama ya 46 y’Abaminisitiri ya Francophonie, izatangira kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Ugushyingo 2025, ikabera i Kigali.




