Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze guhagarika gahunda yo kurasa igihugu bazafatanya kwakira Igikombe cy’Isi, Mexico, amezi make ngo habe rimwe mu marushanwa akomeye ya siporo ku Isi.
Perezida Trump yatangaje ibi kuwa Mbere, itariki 17 Ugushyingo 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru yatangiye muri White House ari kumwe na Infantino, Umuyobozi wa FIFA.
“Nshobora gutangiza ibitero muri Mexico kugirango mpagarike ibiyobyabwenge? Ntacyo bintwaye. Ibyo ari byo byose twakora kugirango duhagarike ibiyobyabwenge. Mexico ni, reba, Narebye Umujyi wa Mexico mu mpera z’icyumweru, hari ibibazo bikomeye hariya. ”

Trump yakangishije kwimura imikino imwe y’Igikombe cy’Isi, iteganyijwe mu mijyi abona ko idafite umutekano bitewe n’abayobozi babo ‘b’abakomunisiti’ cyangwa umubare munini w’ibyaha bihakorerwa.
Amerika, Mexico na Canada bizakira iri rushanwa, rizitabirwa n’amakipe 48 ku nshuro ya mbere mu mpeshyi itaha.


