G55ULvDWYAE6DMJ

Icyo AFC/M23 ivuga ku kuba u Burundi bushaka umwanya mu biganiro

Sangiza iyi nkuru

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 16 Ugushyingo, AFC / M23 yashinje u Burundi gushaka umwanya ku meza y’ibiganiro by’amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera ko butunzwe n’akaduruvayo ko muri Congo. 

“Icyo [minisitiri w’u Burundi] atavuze ni impamvu aba Banyekongo bari guhunga, cyangwa se ubahiga kugeza i Minembwe, aho batayo zirenga icumi z’Abarundi zikora nk’abakorera Kinshasa,” ibyo ni bimwe mu bikubiye mu itangazo rya AFC/M23.

Iti: “U Burundi burashaka kwitumira mu masezerano y’amahoro ya DR Congo kuko burira mu kajagari ka Congo.”

Uyu mutwe waburiye ko uruhare rw’u Burundi ruzatuma amahoro “adashoboka.”

Uti: “Iryo ryaba iherezo rya Doha (inzira y’amahoro) mbere y’uko inatangira.”

AFC / M23 yihanangirije ko ibyifuzo by’u Burundi bizata mu mutego uteye ubwoba Kinshasa kuko inshuti zayo zirimo Wazalendo, FDLR, ndetse n’u Burundi, bose bifuza kwicara ku meza y’amasezerano y’amahoro.

Ikomeza igira iti: “U Burundi bwumva ko Kinshasa yacitse intege, inaniwe, idashobora kugenzura ingabo zayo bwite, tutibagiwe n’ubufatanye bw’uburozi. Gitega rero irasunika inka zayo.”

AFC / M23 yashimangiye ko ibiganiro bya Doha bigomba kuguma gusa hagati y’umutwe na Guverinoma ya Congo.

Ati: “Hari impande ebyiri z’ingenzi gusa. Ibindi byose ni ukwivanga gusa….. Niba ‘abafatanyabikorwa’ bose bemerewe, amahoro ntazashoboka.”

Itangazo ry’umutwe w’inyeshyamba ryavuze ko u Burundi n’abandi bafatanyabikorwa ba Kinshasa bose ba rusahurira mu nduru bivanze muri ibi biganiro inzira y’amahoro yabamo kuyoba kwinshi cyagwa “labyrinth” mu Cyongereza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *