20251124_070928

Touadéra yanagiriye na Perezida Kagame ku bufasha RDF ikomeje guha igihugu cye 

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Touadéra ari i Kigali kuva ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo, byatangaje ko Perezida Touadéra yakiriwe akanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Byavuze ko “Baganiriye ku bufatanye busanzweho, harimo ubufasha u Rwanda rukomeje gutanga binyuze mu ngabo za RDF zikora biciye mu masezerano mu by’umutekano y’ibihugu byombi ndetse n’izikora biciye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.”

Village Urugwiro yunzemo iti: “Abakuru b’ibihugu bombi banaganiriye ku mahirwe yo gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi binyuze mu mikoranire mu nzego zitandukanye zifitiye akamaro abaturage ba Repubulika ya Centrafrique n’u Rwanda.”

Perezida wa Centrafrique yaherukaga i Kigali muri Kamena 2023, ubwo yahagiriraga uruzinduko rw’akazi. Icyo gihe yakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku nzego z’imikoranire u Rwanda n’igihugu cye bakomeje kugirana, harimo ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’umutekano muri Centrafrique.

U Rwanda rusanzwe rukorana na Centrafrique mu bijyanye n’umutekano. Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda ni bo bacunga umutekano w’abayobozi bakuru ba Centrafrique ndetse ni na bo barinda ibikorwaremezo by’ingenzi bya Leta.

Mu 2020, abasirikare 200 b’u Rwanda boherejwe muri Centrafrique ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, ngo bafashe mu kugarura amahoro. Aba bagiye muri misiyo itandukanye n’aboherezwayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro, MINUSCA.

Ku wa 20 Ukuboza 2020 ni bwo abasirikare bo mu Mutwe Udasanzwe (Special Forces) mu Ngabo z’u Rwanda, bahagurutse i Kigali berekeza i Bangui.

Hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo amatora ya Perezida abe, mu gihe imitwe myinshi yitwaje intwaro yari yahagurutse, harimo na Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC), yayoborwaga na François Bozizé wayoboye Centrafrique kugeza mu 2013.

Icyo gihe imitwe myinshi yari yambariye kudobya amatora ndetse hakozwe isesengura bigaragara ko Ingabo za MINUSCA zishobora kubigendamo gake.

Ibihugu byombi byahise byemeranya kohereza izindi ngabo hagendewe ku masezerano bifitanye zo kunganira Ingabo za Centrafrique (FACA).

Uretse mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Centrafrique bikomeje kubaka ubufatanye bukomeye mu bijyanye n’ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ubwikorezi, ubufatanye mu mavugurura mu by’umutekano n’ay’iterambere ry’ubukungu.

Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Centrafrique wongeye gushimangirwa na Sosiyete y’ingendo zo mu Kirere RwandAir nyuma yo gutangiza ingendo Kigali-Bangui muri Gashyantare 2021, intambwe yafashwe nk’uburyo bwo kurushaho kwagura amarembo y’imigenderanire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *