Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa Mbere rwatangaje ko rwataye muri yombi Egide Hanyurwimfura wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi w’akarere ka Rwamagana, rukaba rumukekaho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano.
RIB isobanura ko Hanyurwimfura yatawe muri yombi nyuma y’igenzura ryakozwe mu Karere ka Rwamagana ku bufatanye bwayo n’inzego za Leta.
Ni igenzura ryasize atawe muri yombi akekwaho gukora inyandiko mpimbano ngo ubutaka bwagenewe ubworozi bwubakweho “mu buryo bw’amanyanga”.
RIB ivuga kandi ko amakosa yo kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri Rwamagana byagaragaye ko hari abakozi mu mirenge babigiramo uruhare.
Uru rwego ruvuga ko Hanyurwimfura yatawe muri yombi ku wa 19 Ugushyingo, akekwaho kugira uruhare mu gukora inyandiko mpimbano ihesha uburenganzira umwe mu baturange bo mu murenge yayoboraga, ngo ahari icyanya cy’ubworozi hubakwe inzu yo guturamo.
Uru rwego ruvuga ko izi nyandiko zasohotse ziriho umukono w’ushinzwe imicungire y’ubutaka.
Hanyurwimfura afungiye kuri sitasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe dosiye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Ibikorwa by’iperereza birakomeje kuko ngo byagaragaye ko ubutaka bwagenewe ubuhinzi cyangwa amashyamba bwakaswemo ibibanza by’imiturire.
Urukiko ruramutse ruhamije icyaha Hanyurwimfura icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, rwamuhanisha ingingo ya 276 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



One Response
Nyamara ibi nibyo, niba byaveraga hose, niba byaveraga mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Munira ngo arebe umu Gitifu wako Kagali uko uanze kuba Umuyobozi akigira Umutegetsi, Arya Rushwa ya buti kintu nyamara niko Kagari kuzuye mo imipanga bayiriranwa ku ma soko mu tubari mu nzira nahandi, baratema Abantu buti munsi