pp-2

Emir wa Qatar yagennye Ambasaderi wayo mu Rwanda usimbura uwapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yagennye Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri nka Ambasaderi w’ubu bwami mu Rwanda.

Igenwa ry’uyu mudipolomate ryemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, ariko ku wa 19 Ugushyingo ni bwo yagenwe.

Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri, yari asanzwe ari ‘ChargĂ© d’Affaires’ wa Ambasade ya Qatar i Guangzhou mu Bushinwa.

Uyu mudipolomate yasimbuye kuri ziriya nshingano Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani witabye Imana muri Nyakanga 2024.

Emir wa Qatar yagennye Ambaderi mushya w’iki gihugu mu Rwanda, nyuma y’iminsi itanu avuye i Kigali aho yakiririwe akanagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Nyuma y’uru ruzinduko yanditse ku rubuga rwe rwa X ko yagiranye ikiganiro cyagutse na Perezida Kagame kijyanye no kurebera hamwe amahirwe yo kwagurira ubufatanye.

Ati: “Qatar n’u Rwanda bihujwe n’umubano ukomeye ugenda ukura, kandi utera imbere byihuse ugana ku rwego rutanga icyizere rw’ubufatanye n’inyungu zihuriweho.”

Yanashimiye Perezida Kagame ku bw’umuhate we mu guharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, ati: “Ndashima umuhate wa Nyakubahwa [Perezida Kagame] mu gushyigikira gahunda z’amahoro mu karere igihugu cye giherereyemo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *