Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruri aho icyaha cyabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, mu Kagari ka Ramiro, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusore w’imyaka 20 wishe sekuru rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.Â
Icyaha uregwa yari akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 17/04/2025, ubwo uyu musore yakaga sekuru amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000Frw) yari yaramubikije akanga kuyamuha.
Mu rubanza rwe nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, uregwa yaburanye yemera icyaha. Yavuze ko Sekuru nta kibazo bagiranaga ndetse ko ari we wamubikiraga amafaranga yabaga yakoreye.
Asobanura ko ubwo yayamwakaga ngo yikemurire ikibazo, umusaza yayamwimye amubwira nabi ndetse amukubita inkoni nawe agize umujinya afata Fer a Beton yari hafi aho ayimukubita mu mutwe.
Urukiko Rwemeje ko uregwa ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bukozwe ku bushake; rumuhanisha igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107y’ Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


