Amakuru agezweho ariko ataremezwa neza y’uwahoze ari visi perezida wa Sudani y’Epfo, Dr Riek Machar aravuga ko igihugu cya Repubulika ya Sudani iyobowe na Omar Bashir cyaba cyakoze igikorwa cyo kujya gukura uyu mugabo bivugwa ko yanakomeretse mu gihugu cya Congo aho yari amaze iminsi micye ahungiye.
Amakuru yavugwaga kuri uyu wa Gatanu yavugaga ko guverinoma ya perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, yohereje indege yo kujya gufata Dr Machar, aho bivugwa ko yari ari ahantu hitwa Dungu yagiye nyuma yo guhunga igihugu cye, aho bivugwa ko yari maze iminsi yarahagotewe ari kumwe na Brig. Simon Bangong n’abasirikare babarirwa mu 100.
Hari amakuru avuga ko hari imigambi yo kumwimurira mu kindi gihugu kuri uyu wa Gatatu ushize ariko ngo biza gupfa bitewe nuko bwari bwije ubwo kajugujugu zari zakodeshejwe ngo zijye kumufata zageraga i Dungu (Muri Congo).
Ngo byabaye ngombwa ko yimurirwa mu mujyi muto witwa Isiro ari kumwe n’abasirikare be bacye. Aha hantu hitwa Isiro ni mu birometero nka 200 mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Dungu.
Kuri uyu wa Gatanu ariko, hari umuyobozi wabwiye ikinyamakuru The Standard dukesha iyi nkuru, ko indege nini itwara abagenzi bikekwa ko ari iyo mu bwoko bwa Antonov, ngo yaguye aha hantu hitwa Isiro izanye abayobozi mu ngabo za Sudani n’abakomando ngo bakiriye Machar bamuhawe n’abayobozi batavuzwe ba Loni bakorera muri Congo.
Amakuru amwe kandi avuga ko umwe mu bayobozi bakuru muri perezidansi ya Sudani nawe yari ari muri iyi ndege.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru y’uko Dr Riek Machar yasohotse muri Sudani y’Epfo yamenyekanye ubwo umuvugizi we, James Gatdet Dak yemezaga ko visi perezida wa mbere yahunze yavuye mu gihugu. Icyo gihe yatangaje ko yagiye mu gihugu kimwe cy’igituranyi, ariko biza kumenyekana ko ari muri Congo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



