Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo, yashyize mu myanya abayobozi muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye.
Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama yayobowe na Perezida Paul Kagame, ryerekana ko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madelene wongerewe manda.
Dr. Didace Nshimiyimana na Julius Ntete bo bagizwe abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.
Abayobozi bashyizweho kandi barimo Amb. Fidelis Mironko wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, akaba yasimbuye kuri izi nshingano Clementine Mukeka.
Muri Minisiteri y’Ubuzima Ndayizigiye Jean Marie Vianney yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, we akaba yasimbuye kuri izi nshingano Dr. Muhammed Semakula.
Ibyemezo byose by’inama y’abaminisitiri




