G63fMpzWUAAQuiw

Nta gushyira hamwe cyangwa kuvanga mu masezerano n’u Rwanda – Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, aganira na diaspora y’Abanyekongo muri Serbia, ku wa Gatanu, itariki ya 28 Ugushyingo, yatanze ibisobanuro birambuye ku masezerano yasinywe n’u Rwanda bigizwemo uruhare na Amerika yemeza ko azayemeza vuba, ndetse yongera gushimangira ko nta kuvanga ingabo kuzongera kubaho.

“Nzajya i Washington kwemeza amasezerano twasinye n’u Rwanda ku nkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi yamaze gutangazwa ku mugaragaro mu mucyo rwose. Ariko ntibazababeshye: ntihazabaho gushyira hamwe cyangwa kuvanga.”

G63fMp1WUAAbK0p

Perezida Tshisekedi yanakomoje ku kibazo cyo kwishyira hamwe kw’akarere, abona ko ari cyo cyihutirwa kuva yatangira imirimo. Icyakora, yibukije inzitizi byahuye nazo:

Ati: “Ku bijyanye n’amasezerano yo kwishyira hamwe mu karere, menya ko nta gishya kirimo. Kwishyira hamwe kw’akarere nibyo nifuzaga kuva nagera ku butegetsi, ariko baratugambaniye mu 2022.”

Kuri Perezida, kubahiriza amasezerano bisaba imihigo isobanutse:

Yagize ati: “Kubaha ayo masezerano bisobanura kubahiriza ubusugire bw’igihugu cyacu, kuvana Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo, no kugarura ikizere. Ubucuruzi bw’akarere ntibushobora kubaho nta mahoro kandi ikizere kitaragaruka”.

G63fMp2WkAA9f g

Aya magambo yavuzwe mu gihe Kinshasa na Kigali barimo kugirana ibiganiro bigamije kugarura umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari bigizwemo uruhare n’amahanga.

Ibi byavuzwe kandi nyuma y’umunsi umwe, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ashinje Kinshasa “kwanga kwemera uruhare rwayo ” mu kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane, itariki ya 27 Ugushyingo, i Kigali, Perezida Paul Kagame yashinje Guverinoma ya Congo “kwanga gukora inshingano zayo” kugira ngo amakimbirane arangire, cyane cyane yanga imishyikirano iyo ari yo yose yagiranye n’inyeshyamba za M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *