newspress-collage-w38bkim13-1764487352559

California: Nibura abantu 4 bishwe barasiwe mu isabukuru y’umwana

Sangiza iyi nkuru

Nibura abantu bane bishwe n’amasasu mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwana muri Leta ya California,mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abandi  bantu icumi bakomerekeye mu iraswa ryabereye muri resitora, mu mujyi wa Stockton uherereye mu majyaruguru mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, rishyira kuri iki Cyumweru, iitariki 30 Ugushyingo.

Polisi yaho ivuga ko abahohotewe barimo abantu bakuru ndetse n’abana. Uko abakomeretse bamerewe ntibiramenyekana nk’uko yi nkuru dukesha BBC ivuga.

Umuntu ukekwaho icyaha ntabwo arafatwa kandi abapolisi bavuga ko bizera ko iraswa rishobora kuba hari uwo ryari rigendereye.

Ibiro bya sheriff wa San Joaquin byavuze ko iraswa ryabaye mbere gato ya saa 18h00 z’umugoroba ku isaha yaho (02:00 GMT Ku Cyumweru), kandi birahamagarira umuntu wese ufite “amakuru, amashusho ya videwo, cyangwa ushobora kuba yarabonye igice icyo ari cyo cyose cy’ibyabaye” kubegera.

Umuvugizi Heather Brent yavuze ko ibyabaye “bitumvikana”, yongeraho ati: “Iri ni iperereza rikomeye kandi rikomeje, kandi amakuru aracyari make.

“Ibimenyetso bya mbere byerekana ko ibyo bishobora kuba ari ibintu byari bifite icyo bigendereye, kandi abashinzwe iperereza barimo kureba ibishoboka byose.

Umuyobozi w’akarere ka Stockton, Christina Fugazi, yavuze ko iri rasa “ritemewe”.

“Imiryango igomba kuba hamwe aho kuba mu bitaro, ihagaze iruhande rw’abo bakunda, basenga ngo barokoke.”

California ifite amwe mu mategeko akakaye yerekeye ikoreshwa ry’imbunda muri Amerika, kandi muri iyi myaka ishize yagiye ahura n’abayarwanya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *