Akarere ka Gicumbi katangiye kubarura inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zangiritse ngo zisanwe.
Icyo gikorwa kigamije kugira ngo harebwe uko izo nzu zitameze neza zasanwa, hifashishijwe amafaranga yagiye akusanywa mu gihe cyo kwibuka muri iyi myaka ibiri ishize.
Abadafite aho baba na bo kandi batigeze bubakirwa bazashakirwa inzu hakoreshejwe amafaranga azatangwa n’ikigega cya Leta gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa CNLG ikomeza ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside ifite ubuvugizi bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi irakurikiranira hafi icyo gikorwa kugira ngo kigende neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



