Nijeriya ikuye umudari mu mikino ya Olempike yiyushye akuya

Ikipe y’igihugu ya Nijeria y’umupira w’amaguru ibonye umudari wa Bronze mu mikino ya olempike iri gusozwa mu gihugu cya Brezili mu mugi wa Rio nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe y’igihugu ya Honduras ibitego 3-2 ku mukino wabereye kuri Estadio Mineirao ku mugoroba wo kuwa 20 Kanama 2016. Ikipe ya Nijeriya y’abato yari iyobowe n’umukinnyi wo […]

Ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa bituruka i Burundi birarya umugabo bigasiba undi

Nyuma y’igihe gito Leta y’u Burundi ifashe icyemezo cyo guhagarika imodoka zitwarira hamwe abagenzi, ibicuruzwa byiganjemo ibyo kurya bias n’ibyabuze ku isoko ku buryo n’iyo bibonetse usanga ibiciro bihanitse ntibyorohere rubanda rugufi. Bimwe muri ibyo bicuruzwa byabuze ku masoko byiganjemo imbuto, ibitunguru,n’indagara, ibintu bikomeje kugira ingaruka ku bihugu byombi dore ko n’u Burundi hari ibyo […]

Burundi: CNDD-FDD yatoye abayobozi bashya

Ishyaka CNDD-FDD kuri uyu wa gatandatu, itariki 20 Kanama 2016, ryatoye abayobozi baryo bashya, aho Evariste Ndayishimiye, ari we wagizwe Umunyamabanga Mukuru waryo mushya. Dore abandi bayobozi bashya bashyizwe mu buyobozi bw’ishyaka Ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka wungirije hatowe Hon. Joseph Ntakirutimana. Hon. GĂ©lase Daniel Ndabirabe yagizwe ushinzwe ubuzima bw’ishyaka (Suivi & Evaluation). Hon. ZĂ©non […]

Inyurabwenge : Nelson Mandela yarwanyije ukwishyira hejuru kw’abazungu kimwe n’ abirabura

Nelson Mandela Madiba ni umunya-Afurika y’Epfo warwanyije ivangura rishingiye ku ruhu ryakorerwaga abirabura rizwi nka “Apartheid” ndetse aza no kuba perezida wa mbere w’umwirabura w’iki gihugu mu 1994. Mandela ufatwa nk’icyitegererezo n’abantu benshi haba muri Afurika no ku isi yose muri rusange yavutse ku itariki 18 Nyakanga 1918 atabaruka ku wa 5 Ukuboza 2013 afite […]

Ibintu 6 byihariye ku gitsina cy’ umugabo

Nk’uko ibindi bice by’umubiri wa muntu bigira imiterere idasanzwe, nko gukura kw’imisatsi n’inzara, igitsina cy’umugabo kigira byinshi kihariye, ngo ubunyabugenge n’ubungenge bwayo ! Urubuga 7 sur 7 rwegereye umuganga Dr Paul Turek asobanura imwe mu miterere y’igitsina cy’umugabo abantu benshi batazi. 1. Imiterere y’ibitsina by’abagabo iratandukanye, bamwe bagira ibitsina bito bibyibuha bikanikwedura mu gihe bagize […]

Gatsibo: Barinubira uburyo abakererewe kwishyura mutuelle baterwa utwatsi

Abaturage bo mu Murenge wa Gasange Akarere ka Gatsibo, batangaza ko batanyurwa n’uburyo abakerewe kwishyura umusanzu mu kwivuza ba wakirwamo. Aba baturage bemeza ko iyi gahunda ari ingirakamaro, ariko hakaba bamwe bagikererwa gutanga uwo musanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bigatuma hitabazwa ingufu z’umutekano, nk’uko uwitwa Munganyineza Emmanuel abivuga. Agira ati “Twese tuzi akamaro ko kwishyura ubwisungane […]

Twisekere ubuzima si ikiryabareziiii

1.Umusaza yabwiye umwuzukuru we ati:”Mwana wanjye mbabajwe nuko ngiye kuzapfa ntatashye ubukwe bwawe!” Uwo mwana aramusubiza ati:”Ntibikubabaze kuko nanjye sinatashye ubwawe!” 2.Umugabo yagiye mwisoko kugura inyama agezeyo abona aho bari kuzipima arabaza ati iki kiro ni nyama? 3.Umugore yari yasinze aheka umwana we w’umuhungu amucuritse agiye munsi y’urugo kwihagarika amusimbije akora mukanwa agaruka avuza induru […]

Ugisha inama: Iyo akuyemo ibere yonsa umwana mu ruhame umugabo we ararakara

Ndi umugore,maze igihe gito mbyaye umwana w’imfura, tutarabyara umugabo wanjye yajyaga akunda kunkabakaba ku mabere, niyo yabaga atera akabariro yanezezwaga no gukora ku mabere. Mu gihe dufite umwana ukiri muto, mpora mu ntonganya n’umugabo iyo ambonye nakuyemo ibere turi mu rusengero cyangwa mu modoka nkonsa icyo kibondo cyacu. Nagerageje gusobanurira umugabo ko ibere ryabaye iry’umwana […]

Vita Club ya Florent Ibenge na Ernest Sugira itegerejwe mu Rwanda

Hatagize igihinduka, Ikipe ya Vita Club itozwa na Florent Ibenge ikanakinirwa na rutahizamu, Ernest Sugira w’ umunyarwnda iteganyije kugera mu Rwanda kuri iki Cyumweru taliki ya 21 Kanama 2016. Ikipe ya Vita Club yabaye iya mbere muri shampiyona iherutse muri Congo-Kinshasa izazana abantu 40 harimo abakinnyi 29 aho izaba ije kwitabira imikino yateguwe na Nshimiye […]

Abanyeshuri 23 b'abakobwa babaye indashyikirwa basoje amahugurwa

Abanyeshuri b’abakobwa babaye indashyikirwa mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye y’umwaka wa gatandatu bagera kuri 23 nibo basoje amahugurwa bamaze ibyumweru bitatu ku bijyanye n’ikoranabuhanga. Ni abanyeshuri babifashijwemo n’umuryango Imbuto Foundation , Uyoborwa na madamu Jeannette Kagame. Umwe mu banyeshuri Edwige Umutoniwase yagize igitekerezo cyo gushushanya ifoto ya Madamu Jeannette Kagame mu rwego rwo kumushimira uburyo […]

Gicumbi: Hatangiye ibarura ry'inzu z'abarokotse jenoside zangiritse ngo zisanwe

Akarere ka Gicumbi katangiye kubarura inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zangiritse ngo zisanwe. Icyo gikorwa kigamije kugira ngo harebwe uko izo nzu zitameze neza zasanwa, hifashishijwe amafaranga yagiye akusanywa mu gihe cyo kwibuka muri iyi myaka ibiri ishize. Abadafite aho baba na bo kandi batigeze bubakirwa bazashakirwa inzu hakoreshejwe amafaranga azatangwa n’ikigega cya Leta gitera […]

Amafoto Ragga Dee yafotorewe mu kabyiniro yibukije Abanye Uganda umuziki we w’ahashize

Umunyamuziki w’umunyabigwi mu gihugu cya Uganda Ragga Dee yibukije abagande umuziki we wo hambere, aho yagaragaye mu kabari aririmba umukobwa yamwitendetse ku nda, byibutsa benshi ibihe byo hambere uyu mugabo acyaduka. Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu mu kabyiniro ka Amenesia, aho Ragga Dee yashimishije abari bateraniye aho bibaza niba ari wawundi wo mu mwaka […]

Dr Machar yaba yakuwe muri Congo ajyanwa muri Sudani n’abakomando ba perezida Bashir

Amakuru agezweho ariko ataremezwa neza y’uwahoze ari visi perezida wa Sudani y’Epfo, Dr Riek Machar aravuga ko igihugu cya Repubulika ya Sudani iyobowe na Omar Bashir cyaba cyakoze igikorwa cyo kujya gukura uyu mugabo bivugwa ko yanakomeretse mu gihugu cya Congo aho yari amaze iminsi micye ahungiye. Amakuru yavugwaga kuri uyu wa Gatanu yavugaga ko […]

Burundi: Major Clément Hamenyimana (EX FAB) yashimuswe

Mu gihe bitangazwa ko urwicyekwe rukiri rwose mu gisirikare cy’u Burundi, kuri ubu amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko Mjr ClĂ©ment Hamenyimana we ubu yatawe muri yombi. Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Pacifique Nininahazwe , umuyobozi w’ishyirahamwe FOCODE , ngo Mjr ClĂ©ment Hamenyimana yafatiwe mu gace ka Gitega. Yagize ati: “yaboshywe ashyirwa inyuma […]

Tanzania mu nzira zo kubahiriza ibyifuzo by’abacuruzi b’Abanyarwanda

Mu gihe 70% n’imisago by’ibicuruzwa biza mu Rwanda binyura ku Cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, iki gihugu kiravuga ko kigiye kwita ku busabe bw’abacuruzi b’Abanyarwanda bakomeje gusaba ko havugururwa ibikorwaremezo bishaje mu Muhora wo Hagati, aho miliyari 30 zamaze gutegurwa . Nubwo bifuza gukoresha Umuhora wo hagati uca muri Tanzania aho gukoresha Umuhora […]

Ingingo 6 washingiraho kugirango ushimishe umukunzi wawe mwubaka urukundo nyakuri

Abantu benshi bibeshya ku bintu bitandukanye bashobora guha abakunzi babo kugira ngo babashimishe ndetse banubake urukundo nyarwo hagati yabo n’abakunzi babo aho usanga bamwe bishuka ko amafaranga menshi cyangwa imitungo aribyo bishobora kuryoshya urukundo rw’abakundana ariko mbakuriye inzira ku murima “urukundo ruruta byose kandi ahari urukundo byose biba bihari”. Aha buri wese yakwibaza mu by’ukuri […]

Ese Gatera uvugwa mu nsigamigani “Yaje nk’iya Gatera” yari muntu ki?

Ubusanzwe Gatera uyu uvugwa muri iyi nsigamigani, yari atuye mu Buganza hari hasanzwe hamenyerewe nk’ i Tanda na Ruzizi,ubu aka gace kakaba gaherereye mu ntara y’Iburasirazuba y’u Rwanda. Uyu mugabo yari azwiho gukunda abagore benshi ku buryo ngo yabaga yareshya abagore b’abagabo bagenzi be akabarongoro akoresheje amayeri atandukanye harimo n’akarimi gasize umunyu. Umunsi umwe ngo […]

RDC: Igitutu cy’amahanga gitumye Kabila arekura imfungwa za politiki 24

Minisitiri w’ubutabera wa Congo-Kinshasa, Alexis Thambwe Mwamba yatangaje irekurwa ry’imfungwa 24 za politiki mu rwego rwo kugabanya umwuka utari mwiza wa politiki uri kurangwa muri iki gihugu mu gihe hegerejwe ibiganiro hagati y’abanyagihugu. Ibi minisitiri Tambwe yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Kanama i Kinshasa, ahari inzego zitandukanye za leta zirimo igipolisi, ubushinjacyaha bukuru […]

Abantu 10 barimo abanyamahanga bafunzwe kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Polisi y’u Rwanda ifunze abantu icumi barimo n’abanyamahanga kubera gucuruza amahembe y’inzovu, bafatiwe mu Rwanda berekeza ku mugabane wa Aziya kuyacuruzayo. Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda , Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga yavuze ko abacyekwaho ubwo bucuruzi butemewe barimo bane bakomoka mu gihugu cya Gineya, ndetse n’abanyarwanda batandatu. Yagize ati:” Abacyekwaho gucuruza […]