Hatagize igihinduka, Ikipe ya Vita Club itozwa na Florent Ibenge ikanakinirwa na rutahizamu, Ernest Sugira w’ umunyarwnda iteganyije kugera mu Rwanda kuri iki Cyumweru taliki ya 21 Kanama 2016.

Ikipe ya Vita Club yabaye iya mbere muri shampiyona iherutse muri Congo-Kinshasa izazana abantu 40 harimo abakinnyi 29 aho izaba ije kwitabira imikino yateguwe na Nshimiye Joseph wahoze ari Perezida wa AS Kigali SUGIRA yahoze akinira.
Iri rushanwa rizabera i Butare , rizitabirwa kandi n’ amakipe amwe yo mu Rwanda, Simba FC na Young African byo muri Tanzanie nk’ uko tubikesha TV Vita Club ikorera kuri Internet.
Aya makuru akomeza avuga kandi ko n’ ikipe ya TP Mazembe y’ i Lubumbashi muri RDC nayo yatumiwe ariko ikaba itaremeza neza ko izitabira ubutumire.
Tubamenyesha ko Vita Club FC izamara iminsi 20 mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura shampiyona LINAFOOT , 2016-2017 ndetse n’ imikino ya Afurika y’ amakipe yabaye aya mbere iwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


