Nelson Mandela Madiba ni umunya-Afurika y’Epfo warwanyije ivangura rishingiye ku ruhu ryakorerwaga abirabura rizwi nka “Apartheid” ndetse aza no kuba perezida wa mbere w’umwirabura w’iki gihugu mu 1994.

Mandela ufatwa nk’icyitegererezo n’abantu benshi haba muri Afurika no ku isi yose muri rusange yavutse ku itariki 18 Nyakanga 1918 atabaruka ku wa 5 Ukuboza 2013 afite imyaka 95.
Kurwanya ivangura byatumye abazungu bamufunga mu 1964, ndetse agenda ahindurirwa gereza, ibihano byongerwa umunsi ku munsi ariko aza gufungurwa mu 1990 ubwo ishyaka rye rya ANC ryemerwaga n’amategeko.
Uyu mugabo utaraciwe intege n’imyaka yafunzwe ahubwo agakomeza guharanira ko abirabura n’abazungu muri Afurika y’Epfo bagira uburenganzira bungana, yagiye avuga amagambo akomeye kandi arimo inyigisho zigenderwaho na benshi.
Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko muri Mata 1964 ashinjwa ubugambanyi Mandela yirengagije ko yashoboraga gukatirwa urwo gupfa maze avuga ko uko byagenda kose n’ikiguzi cyose byamusaba yagitanga ariko urugamba rwo guharanira ko abirabura n’abazungu bagira uburenganzira bungana akarutsinda.
Yagize ati” Narwanyije ukwishyira hejuru kw’abazungu kandi narwanyije ukwishyira hejuru kw’abirabura. Nasigasiye igitekerezo cyo kubona umuryango urimo ukwishyira ukizana aho abantu bose babana mu mahoro kandi bagahabwa amahirwe angana.
Ni igitekerezo nifuza kubaho kubera cyo no kugeraho. Ariko nibiba ngombwa niteguye no gupfa.”
Ibi kandi byaje bishimangira ijambo yavuze muri Kamena 1961 aho yavuze ko nta bubasha cyangwa imbaraga na nke zishobora gukumira abaturage bahejwe biyemeje guharanira ubwigenge.
Nubwo bigoye kwiyumvisha uburyo umuntu ashobora gufungwa imyaka 27 ariko agakomeza guharanira kugera kucyo yiyemeje, Mandela we yakomeye ku ntego ye yo guharanira uburenganzira bw’abirabura ndetse n’igihe yafungurwaga mu 1990 yongera guhamya ko azakomeza gukorera abaturage.
Ati” Simpagaze hano nk’umuhanuzi ahubwo mpari nk’umugaragu wanyu, mwebwe abaturage.”
Mu 1994, Nyuma y’imyaka ine avuye muri gereza, Mandela yaje gutorerwa kuba perezida wa Afurika y’Epfo maze arahira yivuye inyuma ko nta muntu n’umwe uzongera guhezwa no gukorerwa ivangura.
Ati” Oya, ntibizongera kubaho ko igihugu cyacu cyiza gihura n’ivangura rikorerwa bamwe, no kubabazwa n’igisebo cyo kuba nk’inyamaswa ku isi. Mureke ubwigenge buganze.”
Mu gihe hari abatekerezaga ko atazava ku butegetsi nyuma y’igihe kinini abiharanira, Mandela yaje gutungurana ubwo manda ye yarangiraga mu 1999 maze avuga ko azi neza ko yagerageje gushyira mu bikorwa inshingano yari yarahawe n’abaturage.
Mu gitabo cye cyitwa ‘Conversations with Myself’, Mandela yavuze ko kimwe mu bintu byamuteraga impungenge cyane ubwo yari afunzwe ari uko hari abaturage bamufataga nk’umutagatifu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati” Kimwe mu bintu byampangayikishaga cyane igihe nari muri gereza ni ishusho itariyo nahaga abaturage bari hanze, aho bamfataga nk’umutagatifu.”
Muri iki gitabo kandi Mandela yagaragaje uko ivanguramoko akenshi rigenda n’uburyo umuntu atekereza kuri ryo.
Ati” Icyo dushaka ni umuryango utarangwamo amoko. Turi kurwana urugamba rwo kugira umuryango aho abantu bazareka gutekereza bagendeye ku ibara. Ntabwo ari ikibazo cy’ubwoko, n’ikibazo cy’ibitekerezo.”
Mandela kandi yigeze kugaruka ku ntambara yo muri Iraq aho yavuze ko George W Bush wari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu 2003 ubwo intambara yabaga ashaka gushyira isi mu kaga.
Ati” Icyo namaganye ni ubutegetsi bumwe bufite umukuru w’igihugu udafite icyerekezo, udafite ubushobozi bwo gutekereza neza, none ubu arashaka gushyira isi mu kaga.”
Yigeze kandi kugaruka ku kibazo cy’abana bo mu muhanda (mayibobo) avuga ko ari ikimenyetso cy’uko hari akazi katararangira.
Ati” Abana barara mu mihanda, bakabaho basabiriza kugira ngo babone ikibatunga ni ikimenyetso cy’uko hari akazi katararangira.”
Mandela kandi yari umuntu uharanira guteza imbere uburezi aho yahamyaga ko ari intwaro ishobora kugeza igihugu ku bwigenge nyabwo.
Ati “Uburezi niyo ntwaro ikomeye ushobora gukoresha mu guhindura isi.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


