Guverinoma y’u Bwongereza yavuye mu byo gushora imari mu mushinga wa gaz muri Mozambique. Aya, ni andi makuru mabi kuri uyu mushinga wa gaz usanzwe utavugwaho rumwe uyobowe na sosiyete TotalEnergies yo mu Bufaransa. Ni inguzanyo irenga miliyari imwe y’amadolari itagitanzwe. Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Ukuboza yavuze ko ibona harimo risque.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi yagize ati: “Gutera inkunga uyu mushinga muri Mozambike” ntabwo byafasha inyungu z’u Bwongereza. ”
Ikigo cya Leta y’u Bwongereza gishinzwe ishoramari mu mahanga nicyo cyacungaga iyi nguzanyo ingana na miliyari 1.15. Byari bigamije gushyigikira ibyoherezwa mu mahanga, kubera ko amasosiyete yo mu Bwongereza agira uruhare muri uyu mushinga. Harimo Centrica, ikigo kinini cy’u Bwongereza gitanga gaz y’umwimerere, kigomba kugura iyo muri Cabo Delgado.
Iri hagarikwa ry’ishoramari, “ni ikimenyetso cy’uko ibigo by’imari bireba bitangiye guhumura amaso”, nk’uko Lorette Philippot, wo mu ishyirahamwe ry’inshuti z’Isi rirwanya uyu mushinga, avuga. Ati: “Ikimenyetso ni ingenzi cyane kuko cyerekana ko umuterankunga ukomeye w’uwo mushinga ahangayikishijwe cyane n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ryashyizwe ahagaragara, ndetse n’ingaruka ku kirere, maze aravuga ati: ‘Nibyo, nari niyemeje kugira uruhare mu mushinga muri 2020, ariko uyu munsi, ibisabwa ntibikwiye, ingaruka ni nyinshi ku kigo cyanjye,’ ”
Iyi nkuru dukesha RFI ivuga ko Guverinoma y’u Buholandi, itera inkunga uyu mushinga n’ubwishingizi bw’inguzanyo ingana na miliyari imwe y’amayero, nayo irimo kongera gusuzuma inkunga yayo. Kimwe n’Abongereza, irakora iperereza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Uyu mushinga ufite agaciro k’ishoramari rusange rya miliyari 20 z’amadolari, hashize imyaka ine uhagaritswe kubera impamvu z’umuutekano muri Cabo Delgado, kandi TotalEnergies imaze amezi menshi igerageza kuwubyutsa. TotalEnergies ntacyo iravuga kuri iki cyemezo cy’u Bwongereza cyo gukuramo ishoramari ryabwo.


