176474533639717647446675821

ADEPR yavuze ku byo kwanga gusezeranya Vestine Ishimwe n’Umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Itorero ADEPR ryahakanye amakuru yavugaga ko ryanze gusezeranya umuramyi Vestine Ishimwe n’umukunzi we Idriss Jean Luc Ouédraogo. Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yavuze ko ibyo byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nta shingiro bifite.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 2 Ukuboza 2025, cyagarutse ku myaka 85 ADEPR imaze ishinzwe n’ibikorwa by’ivugabutumwa byakozwe muri uyu mwaka. Yabajijwe ku makuru yavugaga ko Vestine atemerewe gusezeranira muri ADEPR, mu gihe hashize amezi ane asezeranye na Idriss muri Intare Conference Arena, mu muhango wayobowe na Pasiteri Jackson Mugisha wo muri Spirit Revival Temple.

Rev. Ndayizeye yasobanuye ko atari azi n’aho ayo makuru yaturutse, ndetse ko atigeze ahura na Vestine cyangwa ngo amwakire mu biro bye, bityo kubivuga ko bamwangiye ari ukubeshyera. Yongeraho ko ADEPR itigeze yanga gusezeranya abantu, kuko ishyigikiye imiryango n’urubyiruko, ahubwo ibagira inama no kubaganiriza.

Yakomeje anenga abatangaza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ari ngombwa ko abantu bashungura amakuru bahabwa. Yasabye abanyamakuru gushyira imbaraga mu gutangaza inkuru zifite umumaro n’ukuri, aho kujya gutangaza ibihimbano bitagira icyo bimariye sosiyete.

Mu gusoza, yibukije ko abanyamakuru bafite inshingano zo gufasha umuryango nyarwanda kumenya ukuri, no gutanga inkuru zibaka, aho kwibanda ku bihuha bidafite ireme.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *