afp__20251204__876b4dv__v1__midres__usrwandadrcdiplomacytrump

P. Kagame yatanze umucyo ku watumye ibiganiro ku bibazo bya Congo byaberaga muri Afurika bijyanwa mu mahanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibiganiro ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari bimaze igihe bibera i Luanda na Nairobi byajyanwe hanze y’umugabane wa Afurika, ku busabe bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.

Umukuru w’Igihugu yemeje ayo makuru mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya Al Jazeera.

Ni ikiganiro Perezida Kagame yahaye kiriya gitangazamakuru, mbere gato y’umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro we na Tshisekedi bashyiriyeho umukono i Washington, ku wa 4 Ukuboza 2025.

Mbere na nyuma y’isinywa ry’ariya masezerano, u Rwanda rwakunze gushinjwa kuba ari rwo rwabaye nyirabayazana yo kuba ibiganiro byari bimaze igihe bibera i Luanda na Nairobi bijyanwa i Doha.

Bitandukanye n’ibivugwa, Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi ari we wasabye Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhuriza mu biganiro igihugu cye n’u Rwanda ndetse na AFC/M23.

Yagize ati: “Mu by’ukuri abandi bayobozi ba Afurika n’ibihugu barimo baveba u Rwanda batekereza ko ari twe twavuye muri gahunda y’ibiganiro bya Afurika tukajya i Doha cyangwa tukaza hano i Washington. Ariko ni uwo mugabo Tshisekedi mu by’ukuri watangiye ibyo.”

Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yahisemo kwitabaza Doha na Washington, kubera ko “yari afite icyizere cy’uko ashobora kubeshya, haba mu biganiro bya Qatar cyangwa ibya Washington. Yumvaga ko bimufasha kugera ku byo yifuza, kubera ko atekereza RDC ari igihangange cyane, ko ari nini cyane, ku buryo Isi yose ishobora kurarikira kugira agace gato k’ibyo itunze; ku buryo yagenda akabeshya abantu bose akagera ku musaruro yifuza.”

Umukuru w’Igihugu yunzemo ko ubwo u Rwanda rwatumirwaga mu biganiro bya Doha na Washington, rwashoboye kubwira abantu ibyo rutekereza rwifashishije ibihamya.

Yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ko ibibazo by’ibanze byugarije RDC bigomba gukemurwa hagendewe ku mpamvumuzi zabyo.

Yunzemo ko mu gihe Kinshasa yarimo itekereza ko ishobora kubeshya, byarangiye ibiganiro byayo na AFC/M23 bitandukanwa n’iby’u Rwanda, mu kwirinda kuvangavanga ibintu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *