Inyangamugayo zaburanishije imanza za Gacaca mu Murenge wa Munyaga zirasaba kugarurizwa amafaranga zivuga ko yaburiwe irengero biturutse ku bayobozi zishyiriyeho bagamije gushyiraho koperative yo kwiteza imbere.
Mu mwaka w’2012 ni bwo abari inyangamugayo z’Inkiko Gacaca bagenewe ishimwe n’urwego rw’Inkiko Gacaca bashimirwa imirimo y’ubwitange bakoze mu manza. Aya mafaranga yashyikirijwe komite y’Inyamugayo, buri muturage yagombaga guhabwa amafaranga 10,000 frw ndetse biyemeza kongeraho andi kugira ngo batangire koperative yo kwiteza imbere.
Mukankusi Joyce, umwe mu Nyangamugayo za Gacaca yavuze ko hashize igihe bemerewe n’urwego rw’Inkiko Gacaca ariko bakaba barayaburiye irengero.
Agira ati: “Tumaze gusoza imanza za Gacaca ariko hashize igihe twiruka ku mafaranga y’agashimwe baduhaye kugira ngo twiteze imbere, abayobozi b’umurenge bagiye baza tukabibaza ariko bagahora batubwira ngo dutegereze. Twakomeje kubivuga bakatubwira ngo bazabikurikirana none amaso yaheze mu kirere.“
Mukankusi Drothee ni umwe mu baturage bari Inyangamugayo za Gacaca. Yabwiye Bwiza.com ko amafaranga yabo yaburiwe irengero bitewe na Komite bishyiriyeho kandi ko bamaze imyaka irenga icumi basiragira babaza aho yaburiye.
Aragira ati: “Amafaranga yacu y’ishimwe twahawe tumaze gusoza Gacaca barayaduhaye umurenge wose twayashyize hamwe kugira ngo twiteze imbere ariko ntibyashobotse kuko amafaranga twabuze aho yagiye kandi bitewe n’abari muri komite twakomeje kuyabaza bakavuga ngo bayagurije abantu b’abacuruzi kandi ntituzi uburyo bayatanzemo ndetse n’abo bayahaga ntabo tuzi ahubwo twakomeje kuyabaza bakatubwira ngo bazabikurikirana uko ubuyobozi bwasimburanaga ni ko twabasabaga ko babikurikirana tugaheba tukaba dusaba ubuvugizi abayoboraga komite bakaduha amafaranga yacu kuko Koperative twashakaga nayo bayiburijemo.“
Musheshangohe Drothee wari Perezida w’izo nyangamugayo yemeza ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bakishyuza abo yagurijwe ndetse bagakemura ikibazo cy’amafaranga y’abaturage .
Agira ati: “Abo baturage wabagira inama bakegera ubuyobozi bukabafasha hari abayagurijwe babashije kugarura, hari kandi andi yari kuri konti uyu munsi ntabwo naguha amakuru nyayo y’amafaranga ari kuri konti kuko bagenda banayakata twari twemeje ko koperative igomba gukora ariko imikorere mibi y’abanyamuryango ni yo yatumye koperative itabaho ari nayo mpamvu batamenye irengero ry’amafaranga yabo. Njye nabasabye ko baza bakegera ubuyobozi bakabishyuriza abayagurijwe ndetse bakabafasha.”
Akomeza ati: “Hari cya kibazo cy’abantu batamenyereye gukorera mu makoperative guhura byararangiye, nanahamagaye abanyamuryango mbasaba gushyiraho indi komite ariko byarabananiye bashaka ko ikibazo gikemuka bakagera ubuyobozi kugira ngo haboneke umurongo bagahabwa udufaranga twabo.“
Mutoni Jeanne, Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rwamagana, yavuze ko ikibazo cy’amafaranga y’abo baturage batakizi. Ati: “Kuva umurenge utakizi navuga ko kitatugezeho, ubwo nkubwiye icyo tugiye gukora naba nkubeshye kuko inyangamugayo zabaga mu karere kose kandi nta kibazo twigeze tugezwaho nabo .“
Inkiko Gacaca zashyizweho mu 2002 hagamijwe kwihutisha imanza z’abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse zifashijwe nk’ubutabera bwunga. Imirimo yo kuburanisha yatangiye mu 2005, imanza zaburinishwaga ahakorewe ibyaha, abaturage b’inyangamugayo ni bo bari bagize inkeko y’Urukiko Gacaca bakoreraga mu buryo kwitanga.


