img_20200707_174850.jpg

Umufasha wa Perezida w’u Bushinwa yashyikirije Jeannette Kagame impano igenewe abatishoboye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nyakanga, ibiro by’Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame byakiriye impano y’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bwa Covid-19 byatanzwe na Madame wa Perezida w’u Bushinwa, Prof. Peng Liyuan bigenewe kwita ku miryango itishoboye.

Ibi bikoresho byashyikirijwe ibiro bya Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, binyuze kuri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda aho Umujyanama mu bya politiki muri Ambasade y’u Bushinwa, Xing Yuchun ari we wabishyikirije Radegonde Ndejuru usanzwe ari Umujyanama wa Mme Jeannette Kagame.

Iki gikorwa kandi cyari kitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana.

Iyi nkunga y’ibikoresho ikurikiye iyindi y’ibikoresho byo gupima icyorezo cya Coronavirus u Bushinwa buheruka guha u Rwanda muri Mata uyu mwaka.
img_20200707_174850.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *