Umudipolomate wa Sudani y’Epfo yagaragaye yihagarikira mu nama

Sangiza iyi nkuru

Umudipolomate wa Sudani y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara yihagarika (asoba) mu kiganiro cya Politiki cyatambukaga imbonankubone ku rubuga rwa Facebook.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abari muri icyo kiganiro nyunguranabitekerezo baganiraga ku ishyirwaho rya Guverineri wa Leta ya Upper Nile, ubwo Gordon Buay, Ambasaderi wungirije wa Sudani y’Epfo muri Amerika, yagaragaraga ajya mu bwiherero yambaye ishati yonyine.

Muri Videwo ya Buay yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, abenshi mu bayibonye bamushinje kujya muri kiriya kiganiro yasinze, bamusaba kwegura ngo kuko yanasakurizaga bagenzi be bandi batangaga ibitekerezo.

Amashusho agaragaza bamwe mu batangaga ibitekerezo muri icyo kiganiro bumiwe, abandi bagacishamo bagaseka.

Iyo videwo yavanwe ku rubuga YouTube ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, gusa uduce twayo twari twamaze guhererekanwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ambasaderi Buay abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, yahamagariye abantu kutizera ariya mashusho yise “amahimbano.”

Voice of America dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kumuvugisha kenshi kugira ngo agire icyo avuga ku byabaye, gusa akanga kuyivugisha. Abayobozi muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo na bo banze kugira icyo batangaza ku myitwarire y’uriya mudipolomate.

Inzobere akaba n’umusesenguzi wa Politiki, James Okuk wo mu kigo cy’ubushakashatsi cy’i Juba, yavuze ko imyitwarire ya Buay yanduje isura ya Sudani y’Epfo bityo akaba agomba gufatirwa ibihano vuba na bwangu.

Ati: “Imyitwarire nk’iriya ihabanye n’amahame ya dipolomasi ntabwo yigeze ibaho mu mateka y’imibanire n’amahanga. Mu by’ukuri rero biteye isoni kandi ni ukwanduza isura ya Sudani y’Epfo, ntibigomba gufatanwa nk’ibyoroshye i Juba.”

Okuk wabaye umudipolomate muri Khartoum na Brazil, avuze ko abadipolomate buri gihe bagomba kwitwararika bakamenya uko bitwara muri rubanda. Ati: “Kwiyitirira kurengera guverinoma wambaye ubusa, uvuga mu kajagari kandi wasinze, hanyuma akajya kwihagarika mu musarane utigeze ukuraho Camera wagaruka ukirwanaho uvuga ngo nta kibi kirimo, rwose hakwiye kugira igikorwa.”

Okuk yavuze ko Buay akwiye guhamagazwa mu gihugu cye agakorwaho iperereza.

Ambasaderi Buay yari mu badipolomate 43 ba Sudani y’Epfo bari barahamagajwe na Leta y’iki gihugu muri muri Werurwe, Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani y’Amajyepfo, Amb. Dut Wol, yandika ibaruwa ihagarika ihamagazwa rye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *