Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), kuri uyu wa Gatandatu yahishuye ko nta matora ya perezida azaba muri uyu mwaka nk’uko byari biteganyijwe ahubwo azaba muri Nyakanga umwaka utaha wa 2017.
Iyi komisiyo y’amatora yigenga ikaba yasobanuye ko impamvu ari uko amafaranga yo kuzakoresha ataraboneka ndetse ngo hakaba haranabaye gutinda mu kubarura abazatora nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri tangazo rikaba risobanuye ko perezida Joseph Kabila agomba kuguma ku butegetsi na nyuma y’umusozo wa manda ze ebyiri yemererwa n’Itegeko nshinga rya Congo-Kinshasa, ubundi zagombaga kurangirana n’ukwezi kw’Ukuboza muri uyu mwaka.
Umukuru wa CENI, Corneille Nangaa akaba yabwiye abahagarariye amashyaka ya politiki mu murwa mukuru Kinshasa, ko ibikorwa byo kubarura abazatora babarirwa muri miliyoni 30 byatangiye muri Werurwe byari biteganyijwe ko bizarangira mu mezi 16.

Ibi bintu ariko byahise bitangira guteza urunturuntu mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gushinja perezida Kabila gukora ibishoboka ngo azabone uko aguma ku butegetsi, aho bavuga ko ashaka kubigeraho asubika amatora.
Urukiko rukuru muri iki gihugu narwo rwari rwemeje ko igihugu nikiramuka kinaniwe gutegura amatora mu mpera z’uyu mwaka, bizaba ngombwa ko perezida Kabila aguma ku butegetsi. Nubwo perezida Kabila ataratangaza ku mugaragaro ubushake bwo kuziyamamariza manda ya gatatu atanemerewe n’itegeko nshinga, yakomeje guhatwa igitutu haba mu gihugu imbere no hanze yacyo bamuhamagarira kuzarekura ubutegetsi manda ye ya 2 nirangira.
Perezida Joseph Kabila amaze imyaka 15 ayoboye Congo kuva se, Laurent Desire Kabila yakwitaba Imana yishwe mu 2001. Biravugwa ko igihe aya matora azabera, azaba ari yo ya mbere azagaragamo guhererekanya ubutegetsi muri Demokarasi muri iki gihugu cyazahajwe n’umwiryane n’intambara bya hato na hato.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


