Perezida wa Centrafrica, Faustin Archange Touadera, yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cye, ku bw’uruhare rwazo mu iterambere ryacyo. Ibi akaba yabitangaje ubwo yatangizaga kuri uyu wa Gatandatu, Umunsi w’Igiti muri Centrafrica.
Umunsi w’Igiti wizihijwe kuri uyu wa 20 Kanama 2016, i Bangui, mu murwa mukuru wa Centrafrica, ahari hateraniye imbaga y’abaturage, bari kumwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA mu gikorwa cyo gutera ibiti mu ishyamba rya GBAZABANGUI.
Mu ijambo rye nyuma yo gutera ibiti, perezida Touadera yashimiye abaturage ba Bangui kuba bitabiriye uyu munsi. Yaboneyeho gushimira ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro kubw’ubushake bwazo mu gutanga umusanzu wazo mu iterambere rya Centrafrica.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati: “Ndishimira n’ubwitange n’ubushake bw’abanyarwanda babungabunga amahoro iyo batanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyacu” .
Ingabo z’u Rwanda zibungabunga mahoro zo muri batayo ya 3 ni zimwe mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubulika ya Centrafrica mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Zimwe mu nshingano z’iyi batayo harimo no kurinda perezida w’iki gihugu, ibiro bye, n’ingoro ye. Izi ngabo kandi zinarinda ahantu h’ingenzi mu mujyi wa Bangui.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com





