Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, Gen. James Kabarebe asanga abarwanya u Rwanda bifashishije ikoranabuhanga barabuze aho bashingira intego yabo kuko ibyo bashatse kugira urwitwazo basanga u Rwanda rwarangije kubikemura.
Gen. James Kabarebe yabivugiye mu kiganiro cyo Kwibohora ku nshuro ya 26 bamwe mu bayobozi bagiranye n’Abanyarwanda batuye ku mugabane wa Aziya, Uburasirazuba bwo hagati na Pasifika kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020.
Ni ikiganiro cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kwibohora n’amasomo urubyiruko rw’ubu rwakwigira kuri bagenzi babo bari mu ngabo za FPR Inkotanyi bakemera kwitangira igihugu mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Gen Kabarebe yavuze ko icyatumye ingabo za RPA (FPR Inkotanyi) zitsinda urugamba ari uko zari zifite intego yumvikana kandi y’ukuri, ariyo yo guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda.
Ubwo umwe mu Banyarwanda baba mu muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yabazaga Gen. James Kabarebe ibanga bakoresheje nk’ingabo za RPA ngo bagere ku intego yabo, James Kabarebe yavuze ko nta rindi banga atari ukuba abarwanaga bari bafite intego barwanira.
Gen. Kabarebe yagarutse ku bantu barwanya Leta y’u Rwanda bifashishije ikoranabuhanga [imbuga nkoranyambaga] bari mu bihugu by’amahanga, avuga ko badashobora kugera ku ntego yabo kuko ‘nta ntego ifatika baba bafite nk’uko byemezwa na bamwe mu bahoze muri iyi mitwe bakaza kwemera gutahuka.
Yagize Ati: “Abarwanya u Rwanda bakoresheje ikoranabuhanga nta shingiro bafite, barashakisha. Iyo tuvugana n’abantu benshi cyane bari mu mitwe irwanya Leta. Muzi ko hari benshi bamaze imyaka myinshi baza. Iyo ubabajije uti murwanira iki? Barakubwira bati ibi ikibazo tugira ni uko tudafite ikintu gifatika twakoresha mu kurwanya igihugu.”
Yakomeje ati: “Ibintu byose twagashingiyeho Leta irabikora. Tujya mu burezi tukabura ibyo turwanya, mu buzima tukabura icyo turwanya, mu mibereho myiza…Bati ‘hose usanga Leta yarahadadiye. Ikintu cyose kijyanye n’ubuzima bw’igihugu usanga Leta irimo kugikora neza, twebwe tukabura icyo dukoresha kugira ngo tuyirwanye. Ni nabyo bibazo dufite byo kubona abayoboke.’ Ugasanga ni abantu bahimba intego.”
Gen. Kabarebe asoza agira inama urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, guhugura abo bantu kugira ngo bareke ibyo bikorwa byo guhungabanya igihugu.


