Ubwo hatangizwaga imurikagurisha by’ibikomoka ku mirasire y’izuba ry’iminsi ibiri, Umuyobozi mukuru w’umuryango w’iterambere w’abaholandi NSABIMANA Elie atangaza ko mu Karere ka Muhanga, ingo zigera kuri 900 ari zo zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Mu ijambo rye Umuyobozi mukuru wa SNV NSABIMANA Elie, yagarutse ku kamaro ko gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kuko bituma hatabaho kwangiza ibidukikije abaturage bakoresha inkwi nyinshi ari uko babanje kwangiza amashyamba.
NSABIMANA akavuga ko mu turere dutatu uyu muryango ukoreramo hari abaturage batari bake bamaze kwitabira gahunda yo kugura amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku buryo abayakoresha nta mwotsi bagihura nawo.

Yagize ati:«Uretse no gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba abaturage batangiye kugura n’amashyiga ya kijyambere badakoresheje inkwi»
SINDAYIGAYA Olivier wo mu murenge wa Mushishiro, avuga ko hakwiye kurebwa uburyo ibiciro bigabanuka, kuko iyo urebye ubushobozi bw’abaturage baciriritse usanga biri hejuru cyane ugereranyije n’amikoro yabo, akavuga ko biramutse bigabanutse haboneka abakiliya benshi kandi umubare w’abakoresha amashyiga n’amashanyarazi urushaho kwiyongera.
Ati:«Abacuruza ibi bikoresho bazajye bita no ku bushobozi bw’abaturage batishoboye ariko bakeneye amashanyarazi».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
UWAMARIYA Béatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, ine yonyine ariyo idafite umuriro w’amashanyarazi, akavuga ko kwegereza abaturage ibikomoka ku mirasire y’izuba ari kimwe mu gisubizo Akarere y’ibikomoka ku mirasire y’izuba nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.
Mu Karere ka Muhanga, ingo 21% nibo bafite umuriro w’amashanyarazi, uyu muryango w’iterambere w’abaholandi ukaba uri gukorera mu turere twa Karongi, Muhanga na Nyaruguru cyane cyane mu mirenge y’icyaro itarabona amashanyarazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


