Mu gihe bikomeje kuvugwa ko umutekano ukigerwa ku mashyi mu gihugu cy’u Burundi, kuri ubu mu gace ka Gifurwe muri Komini Mbanda hatoraguwe umurambo w’abantu babiri bishwe baboheye inyuma.
Nk’uko byatangajwe n’umuryango SOS/Burundi kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2016, ngo aba bantu bishwe imyirondoro yabo ntabwo iramenyekana gusa bakaba ari abasore bari mu kigero kimwe.

Iyi mirambo ibonwe mu gihe imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikomeje gushakisha aho umunyamakuru jean Bigirimana yaba yariciwe cyangwa yaba afungiye, dore ko yashimuswe ariko aho yajyanwe hakaba hatazwi ndetse n’umuryango we ukaba uhangayitse ko yaba atakiriho.
Kugeza magingo aya inzego zishinzwe umutekano ntacyo zari zatangaza kuri aba bantu biswe urw’agashinyaguro, ndetse na Leta y’u Burundi ikaba ikomeje guhatwa ibibazo ibazwa aho umunyamakuru Bigirimana ari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


