Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Guinée-Conakry, Gen. Mamadi Doumbouya, nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Umukuru w’Igihugu yamushimiye abinyujije ku rubuga rwe rwa X, anamwizeza ko yiteguye gushimangira umubano ukomeye usanzwe hagati y’u Rwanda na Guinée.
Yagize ati: “Ndashimira umuvandimwe wanjye, Perezida Mamadi Doumbouya ku bw’itorwa rye nka Perezida wa Repubulika ya Guinée. Twiteguye gushimangira umubano ukomeye hagati yacu n’ibihugu byombi no gukorera hamwe bya hafi kugira ngo duteze imbere ibyo dushyira imbere hamwe n’iterambere ry’ibihugu byacu.”
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama ni bwoUrukiko rw’Ikirenga muri Guinée rwemeje ibyavuye mu matora bigaragaza ko Perezida Mamady Doumbouya wari umuyobozi w’inzibacyuho yatsinze amatora agize amajwi 86,7%.
Doumbouya yafashe ubutegetsi nyuma ya Coup d’Etat ya gisirikare yakuyeho Alpha Condé muri Nzeri 2021. Azayobora Guinée muri manda y’imyaka irindwi.
Amatora yabaye ku wa 28 Ukuboza 2025. Yero Baldé wabaye uwa kabiri n’amajwi 6,59% yabanje gutanga ikirego avuga ko komisiyo y’amatora yahinduye ibyavuye mu matora ariko agihagarika mbere gato y’uko Urukiko rw’Ikirenga rutangaza umwanzuro warwo.


