Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2020 yatashye ubukwe bwa mushiki we, Phiona Akoragye n’umugabo we Herbert Kihanda bwabereye muri Entebbe muri Kampala, hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Perezida Museveni asobanura ko nyakwigendera Eriya Riisi wari se wa Phiona yari umuvandimwe wa se, Amos Kaguta Museveni. Uyu Herbert akaba yarabyawe na nyakwigendera Cosmas Mbagaya na Edida Katendwa Kasharu.
Ubu bukwe bwari buyobowe na Archibishop Steven Kazimba bwitabiriwe n’abashyitsi 14 gusa nk’uko uyu Mukuru w’Igihugu yabyemeje.
Perezida Museveni yashyizeho amabwiriza yo gukumira Covid-19 mbere y’uko umurwayi wa mbere yagaragaye muri Uganda, tariki ya 22 Werurwe 2020. Mu ngamba zafashwe harimo gukumira ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi. Ubukwe bwaremewe ariko bushyirirwaho umubare ntarengwa wo kubwitabira kugira ngo hubahirizwe gahunda yo guhana intera.







