Umugambi wo gusigarana igisirikare kigizwe n’ubwoko bumwe mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko hari abasirikare bafatwa bagafungwa abandi bakaburirwa irengero, rimwe na rimwe bakazabonwa bishwe, kuri ubu bikomeje kuvugwa ko haba hari umugambi wo gusigarana igisirikare cy’ubwoko bumwe (mono-ethnique) buri ku butegetsi.
bri
Nk’uko bitangazwa na RPA, ngo ibi bitangazwa kubera ibigaragara mu gisirikare aho imibare y’abasirikare bakomoka mu bwoko bw’Abatutsi bakomeza gukorerwa ihohoterwa buhoro buhoro.
Iki kinyamakuru gitangaza ko abasirikare 4 b’abanyeshuli bishwe, 6 barafungwa abandi 12 bakaba barabashije gukiza ubuzima bwabo bahunga nyuma y’igitero cyo mu Ukuboza 2015 cyasize abasirikare 21 bo mu bwoko bw’Abatutsi muri gereza.
Urundi rugero rutangwa ni urwa caporal chef Sebahene, ngo wafashwe agashyirwa ku ngoyi, kubera ububabare n’iyicwa rubozo akaba yararwaye indwara y’agahinda gakabije (depression), abandi basirikare ni adjudants Philbert Nduwamungu, Alexis Dusabumukama, caporal Alexis Manirakiza na Placide Mpawenayo nabo bagiye bagirwaho ingaruka n’iryo hohoterwa rikorerwa abasirikare.

New Picture (5)
S-Lt Martin Katihabwa, afungiye ahatazwi

Mu mwaka wa 2005, nibwo Leta y’u Burundi yari yavanze igisirikare hagamijwe ko kiba kimwe, byemezwa ko mu kwinjiza mu gisirikare (recrutement) bizajya bikorwa harebwe ku mpande zose (Abahutu,abatutsi n’abatwa), gusa ngo ibintu bikaba bidashyirwa mu bikorwa nk’uko amategeko yabiteganyaga.
Nyuma yaho bitangarijwe ko Perezida Nkurunziza agiye kwiyamamaza kuri manda ya 3, byagiye bitangazwa ko Imbonerakure za CNDD FDD arizo zifite uruhare runini mu bikorwa bisa nk’ibya gisirikare na polisi, izo Mbonerakure zikaba zigizwe n’abo mu bwoko bw’Abahutu gusa.
Izo Mbonerakure ngo zikaba zaratojwe ndetse zinahabwa ibikoresho bya gisirikare, by’umwihariko bikaba byaravuzwe kenshi ko zikorana n’inyeshyamba za FDLR zigizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu gihe kandi bitangazwa ko abasirikare bo mu bwoko bw’Abatutsi barimo kwigizwayo buhoro buhoro mu Burundi, na Loni iherutse gusohora raporo ivuga ko ibikorwa by’ihohotera n’ubwicanyi Leta y’u Burundi ikomeje gukora bica amarenga ya jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *