Perezida wari ukwiriye kubera abandi icyitegererezo ku Isi yitwa Jose MUJICA wahoze uyobora kuva mu 2010 kugeza mu 2015 igihugu cya Urguay, giherereye muri Amerika y’amajyepfo.
Ubushakashatsi bwerekanye ko ari we mu perezida wa mbere w’ umukene ku isi, kuba umukene si uko yabuze amafaranga ahubwo ni ukubera urukundo rwinshi yakundaga abaturage be.

Mujica yahembwaga amafaranga 12000 by’amadorari y’amerika mu mwaka; ni ukuvuga miliyoni zirenga gato 8 z’amanyarwanda. 90% by’amafaranga we ayaha abakene, agasigarana 10%
Umwihariko wa Perezida Jose Mujica
Abajijwe amafaranga asigarana icyo amumarira, yasubije ko ntacyo bimutwaye kuko ngo hari abaturage ba Urguay benshi batunzwe n’ari munsi yayo; avuga ko kuri we kubaho neza kw’abene gihugu nicyo cyubahiro cye.
Niwe muperezida ugera ku nzira agahagarara agaha rifuti umuturage akamugeza aho agiye.
Niwe mu perezida wagendaga mu modoka yoroheje ku isi, akagendana n’abarinzi 2 gusa: umutekano we yahoraga awizeye kuko nta wamuvugaga nabi.
Isomo: Uyu muperezida dukwiye kumwigiraho isomo
Arangwa n’ urukundo no guca bugufi ku rwego urwo arirwo rwose waba uriho. Ubutunzi, ubwenge, ubumenyi, icyubahiro, uburanga bwiza n’ibindi: byose ni byiza, ariko muby’ukuri umumaro bifitiye abandi nicyo cyubahiro cy’ukuri cya nyirabyo, kuba umukire ni byiza no kugira icyubahiro ni ibya mbere ariko ntibyaguha uburenganzira bwo gusuzugura uwo urusha ubutunzi, ahubwo ikibazo ubukire bwawe abantu bubamariye iki? Wowe Perezida ni iki uyu mugenzi akwigishije?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
kvicky@bwiza.com




