Miliyari 1001,3 niyo RRA yinjije muri 2015-2016 mu gihe yateganyaga 903

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Kanama 2016, hizihijwe umunsi w’Abasora ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 14, aho ikigamijwe kuri uyu munsi ari ukugaragaza ibyagezweho mu gukusanya amahoro ndetse no gushimira abasoreshwa b’intangarugero. Uyu munsi wateguwe ku bufatanye bwa RRA, abikorera, intara n’abandi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari: “Kwibwiriza gusora inkingi yo kwigira” . Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

CqctFFmWIAA2PrU

CqcplB_WYAA3A3S
Abasora batandukanye babukereye mu kwizihiza umunsi wabo

CqcpN8wWAAAsyu8

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro,RRA, kiravuga ko uyu Munsi w’Abasora ugaragaza izindi ngamba gifite mu kwubaka iguhugu, ndetse kinagaragariza abanyarwanda ko gusora neza ari ibuntu kibashimira.

Mbere yo kugira igikorwa cyose gitangira muri uyu muhango ubera muri KCEV mu cyahoze ari Camp-Kigali, kuri ubu hategerejwe Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ari nawe mushyitsi mukuru uri butangize ku mugaragaro ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Abasora.

Cqc0IRTWEAAHEBO

Ku isaha ya saa 10h28 nibwo umushyitsi mukuru, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ahageze, akaba yakirijwe indirimbo yubahiriza igihugu yatewe na korali y’Ikigo cy’igihugu n’amahoro.

Saa 10:33, Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tushabe, afashe ijambo ryo guha ikaze umushyitsi mukuru ndetse n’abitabiriye ibi birori bose. Yashimiye Minisitiri w’Intebe kuba yigomwe inshingano zitandukanye agira akaza kwifatanya n’abandi. Yakomeje avuga ko uyu munsi ari umwanya wo kuzirikana akamaro k’amahoro mu iterambere ry’igihugu. Ni umwanya kandi wo gushimira abitwaye neza kurusha bandi bagatera abandi ishyari ryiza ryo gutera ikirenge mu cyabo.

Saa 10:36, ukuriye urugaga rw’abikorera, Benjamin Gasamagera, yafashe ijambo avuga ko Umunsi w’abasora ubahuza na RRA kwigira hamwe intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’igihugu, ryongera imibanire myiza hagati y’abasora n’abasoresha.

Yavuze ko bitakiri ngombwa guhatirwa gusora abantu bamaze kumenyera gusora ku bushake. Yagize ati: “Turashimira cyane imikoranire myiza y’inzego za leta n’abikorera mu guteza imbere ishoramari”.

Yatumye Minisitiri w’Intebe kuri perezida wa Repubulika amushimira ukuntu yakemuye ibibazo by’abacuruzi bato bato bacibwaga ibihano biremereye mu ikoreshwa rya EBM.

Yashimiye kandi RRA ku mitangire ya serivisi y’indakemwa binyuze mu ikoranabuhanga biha amahirwe abikorera mu kumenyekanisha imisoro bitabaye ngombwa ko birirwa basiragira. Yashimye kandi abakozi ba RRA bava mu biro bagasanga abikorera bakaganira ibibazo bijyanye n’imisoro ndetse bagashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byagaragajwe. Yavuze ko kuri ubu Amategeko y’imisoro abanza kuganirwaho mbere ko agezwa mu nama y’abaminisitiri.

RW1_4342
Umuyobozi wa Baki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa ni umwe mu bitabiriye uyu muhango

Uhagarariye abikorera kandi yavuze ko bari gukorana bya hafi na minisiteri zitandukanyezirimo iy’ubucuruzi n’ibikorwaremezo ku kibazo cyo kwagura ahabera Expo no gukorera mu nyubako ijyanye n’igihe. Akaba yavuze ko mu minsi iri imbere ibikoresho bikenewe bizaba byabonetse.

Yavuze kandi ko bazakomeza gufatanya na leta kohereza ibicuruzwa byinshi hanze bitume igihugu kibona amadovize. Bazakomeza kandi guhanga imishinga minini igamije gutanga akazi ku rubyiruko, aho biyemeje kuzajya batanga utuzi 200,000 buri mwaka. Yasoje asaba abacuruzi bose bo mu Rwanda gukomeza ubufatanye na leta by’umwihariko, RRA, mu kwitabira gutanga imisoro ikwiye kandi ku gihe hagamijwe kwigira.

Saa 11:02 Komiseri mukuru wa RRA yongeye gufata ijambo ashimira Minisitiri w’Intebe kuba yifatanyije nabo kuri uyu munsi nk’ikimenyetso cy’uko guverinoma ishyigikiye abasora, ndetse bikongera ingufu RRA mu gukomeza gukora akazi kayo.

CqdAJuNWgAAR8qr

Saa 11:02 Komiseri mukuru wa RRA yongeye gufata ijambo ashimira Minisitiri w’Intebe kuba yifatanyije nabo kuri uyu munsi nk’ikimenyetso cy’uko guverinoma ishyigikiye abasora, ndetse bikongera ingufu RRA mu gukomeza gukora akazi kayo.

Yavuze ko hari byinshi RRA ikomeje kugeraho ibikesha inkunga guverinoma ikomeza kuyiha ndetse n’abasora, bikagaragazwa n’umusaruro ugenda ugerwaho haba mu mafaranga yinjira mu isanduku ya leta no korohereza abasora.

Yavuze ko ku kijyanye no kwinjiza mu isanduku ya leta mu mwaka wa 2015-2016 hinjiye miliyari 1001,300,000,000 y’amanyarwanda ugereranyije n’intego ya miliyari 903,000,000 yari yihawe. Yavuze kuri ubu abakoresha imashini za EBM bageze ku 11,436 mu gihe umwaka ushize bari 8,000.

Hongerewe ingufu kandi mu gukurikirana abafitiye leta ibirarane bibutswa ko bashobora no kwishyura mu byiciro. Hanogejwe kurushaho kandi ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kumenyekanisha no kwishyura imisoro, abanyarwanda kuri ubu bakaba bamaze kubimenyera.

Hongewe ingufu kandi mu kongera umubare w’abasora binyuze mu bukangurambaga no kwegera abasora, bikaba byaratumye umubare wiyongera ku kigero cya 15,9%. Hashyizwe mu bikorwa inama y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta aho hizewe ko bizakomeza kububaka no kunoza inshingano bashinzwe.

Miliyari 40,4 yavuye mu misoro y’uturere hiyongereyeho 0,7%. Mu turere kandi hongerewe umubare w’abasora ugera ku 238,310 mu gihe umwaka ushize bari 40,000.

Ibi byose byagezweho ngo bikaba bitari gushoboka iyo hatabaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye zaba iza leta n’iz’abikorera.

Imbogamizi komiseri mukuru wa RRA yagaragaje harimo kuba hari abakinyereza imisoro nkana, abafasha abandi kunyereza, abadakoresha EBM cyangwa bakazikoresha nabi bagamije kunyereza imisoro.

Uyu mwaka wa 2016-2017 hateganyijwe kwinjiza miliyari igihumbi na mirongo inani n’enye n’ibice bine. Kugirango bigerweho hagomba gushyirwa mu bikorwa izi ngamba nk’uko Tushabe yakomeje avuga: Kongera ubukangurambaga mu gusora, kongera umubare w’abasora no kongera ingufu mu kurwanya magendu ruswa n’ibindi. Hazongerwa ikoranabuhanga rya tracking systems aho imizigo izajya iva ku cyambu ikagera aho ijya ikurikiranwa, gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi no kongeramo abakozi babishoboye.

Yaboneyeho kwizeza abasora n’abandi bafatanyabikorwa ko bazarushaho kunoza imikorere kugirango serivisi batanga zirusheho kuba nziza.

CqdH5h9WYAAT2ss

CqdFc7HWIAAZSs2

Saa 11h27 hakurikiyeho guhemba abahize abandi mu gutanga imisoro mu byiciro bitandukanye, ariko mu basora banini ikigo cya MTN Rwanda cyaje imbere gikurikirwa na; Crystal Ventures, I&M Bank, CIMERWA Ltd.

Saa 11:41, minisitiri w’imari, Claver Gatete yafashe ijambo ashimira RRA ndetse n’abasoze neza uko bikwiye bigatuma hinjira amafaranga arenze ayo bateganyaga kwinjiza. Yavuze ko umuco wo guharanira kwiteza imbere hashingiwe ku ngufu z’abanyagihugu umaze gutera imbere. Yavuze ko amafaranga ava mu misoro y’abanyarwanda angana na 81,3% asigaye angina na 16,7% akaba ari yo ava mu baterankunga. Yavuze ko politiki u Rwanda rwiyemeje yo kugabanya gutungwa n’amahanga izagenda igerwaho.

Minisitiri Claver Gatete yavuze ko nubwo leta ikora ibishoboka kugirango ubukungu bushingire ku banyarwanda ubwabo, hari intambwe ikwiye guterwa nko kugeza ku banyarwanda bose imashini za EBM, kuvugurura amategeko agenga abasora, nko koroshya ibihano ku basora bafite ibirararane bagaragaje ubushake bwo kwishyura n’ibindi.

Saa 11:51 umushyitsi mukuru, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yafashe ijambo abanza kugeza ku bitabiriye uyu muhango ubutumwa bwa perezida wa repubulika, wamusabye gushimira abasora bose, kuko ngo bigira uruhare mu iterambere rirambye igihugu cyiyemeje. Yasabye kandi kurushaho gukora cyane imisoro ikarushaho kwiyongera. Perezida kandi yasabye abadasora n’abasora nabi gutandukana n’uwo muco udindiza iterambere ry’igihugu. Leta y’u Rwanda kandi ngo izakomeza gushyiraho ingamba zo gucunga no gukoresha neza imisoro itangwa.

CqdK_ugW8AAHwae

Minisitiri w’Intebe yavuze ko nta gihugu gishobora gutera imbere kitabikesha imisoro. Yavuze ko bishimira ko Abanyarwanda bamaze kumva neza uyu muco wo kwigira.

Yagize ati: “Ku basora bahembwe, ibi bihembo bibongerere imbaraga zo gukomeza gutanga imisoro neza, abatabibonye bibatere ishyari ryiza”

Yavuze ko iyo igihugu gihora giterwa inkunga ari nako agaciro kacyo kaba gacye mu ruhando rw’amahanga. Yongeyeho ko ari twe tugomba kwigenera uko tugomba kubaho.

Abasora bose bo mu Rwanda bibukijwe insanganyamatsiko y’uyu mwaka, aho minisitiri w’Intebe yavuze ko izafasha kwibutsa ko imisoro igomba gutangirwa ku gihe kandi habayeho kwibwiriza. Ni muri urwo rwego yasabye inzego zose bireba guhagurukira kurwanya mu buryo ubwo ari bwo bwose inyerezwa ry’imisoro. Kandi abazakomeza kwinangira ngo bazahanwa hakurikijwe amategeko nubwo ngo atari cyo kigenderewe.

Yongeye kandi kwibutsa gukoresha imashini zitanga inyemezabwishyu zizwi nka EBM (Electronic Billing Machine) kandi ngo n’inshingano za buri wese. Yaboneyeho gusaba abacuruzi batarazibona kuzishaka vuba aho mu kwezi gutaha ngo hazatangwa isoko hakaza imashini zihagije abazikeneye bose zikabageraho.

Yasoje ijambo rye yongera gushimira abasora kuko ngo buzuza inshingano ifitiye igihugu akamaro ntagereranywa. Yanashimiye kandi abikorera n’abayobozi n’abakozi ba RRA kuko buzuza neza inshingano zabo buri mwaka imisoro ikiyongera. Yijeje ko guverinoma izakomeza kubaba hafi kugirango bazakomeze kunoza inshingano zabo.

 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *