G_F5DeUWwAAPqhI

Ingabo za RDF zatangiye akazi kazijyanye muri Jamaica

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’abahanga mu bwubatsi bo mu Ngabo za Jamaica (JDF), batangije ku mugaragaro ibikorwa byo kongera kubaka muri Montego Bay, muri Paruwasi ya St James.

Ibikorwa byatangijwe no kongera kubaka amazu y’abaturage baho yangijwe n’inkubi ikabije y’umuyaga yiswe Melissa, biba intangiriro y’inkunga ifatika y’ubutabazi n’ubwubatsi ku baturage bagezweho n’ingaruka z’uyu muyaga.

G F5PlWXcAALXT1

Ubu bufatanye bw’ibihugu byombi bugaragaza ubufatanye bwa hafi hagati y’ingabo z’ibihugu byombi mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa bya Jamaica byo kongera kwiyubaka.

Binyuze mu buhanga bwa tekiniki mu bwubatsi buhurijwe hamwe, ba injenyeri ba RDF na JDF barimo gusana amazu yangiritse kugirango bazahure imibereho y’imiryango yibasiwe.

G F5PlWW4AAbsZB

Nk’uko byatangajwe n’ukuriye itsinda ry’Ingabo za RDF, Col Moses Kayigamba, ngo ubwo butumwa burenze gusana ibikorwa remezo, agaragaza akamaro ko gufatanya n’abaturage ba Jamaica no gutanga umusanzu mu kwigira by’igihe kirekire.

Kohereza abahanga mu bwubatsi b’Ingabo z’u Rwanda muri Jamaica bishimangira ubushake bw’u Rwanda mu kwifatanya n’amahanga, imikoranire, n’ubutabazi mu rwego rwo guhangana n’ibiza.

G F5PlTXgAAvKRH G F5DiyWoAACefo G F5DeUWwAAPqhI G F5DeRWMAAy2ih G F5DePXUAAVj3b

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *