G-8KPAYWgAAwkp1

Abagera ku gihumbi bamaze guhunga Uvira kuva FARDC na Wazalendo bahagaruka

Sangiza iyi nkuru

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), kugaruka kw’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, hamwe n’Ingabo za Congo (FARDC), mu Mujyi wa Uvira byatumye abantu babarirwa mu gihumbi bahunga.

Amakuru atangazwa na RFI ndetse aherutse gushimangirwa na HRW, aravuga ko abahunga cyane cyane ari Abanyamulenge cyangwa Abatutsi bo muri Kongo.

Abandi bahise batangira guhunga ni abantu bashinjwa gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa AFC / M23 wari umaze ukwezi kurenga warafashe Umujyi wa Uvira mbere yo kuwuvamo burundu ku itariki 17 Mutarama.

Benshi muri aba bantu bagiye gushaka ubuhungiro mu midugudu iherereye mu kibaya cy’Uruzi rwa Ruzizi, cyane cyane mu Mujyi wa Kamanyola, aho bari nta mfashanyo babasha kubona.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *