Umuryango utegamiye kuri leta, Urgence DRC, ku bufatanye n’imiryango makumyabiri iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango icumi y’abahohotewe, watangaje ko ugiye kuregera abayobozi ba Canada, abaturage ba yo bakomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Lisette Kabanga na Jean-Claude Bukasa, kubera uruhare rwabo mu guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Congo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara risobanura ko aba bantu bombi begereye Perezida Felix Tshisekedi ari bo bayobora Inama y’Igihugu yo Kurwanya ibyaha bikorerwa kuri interineti (CNC), urwego rwashinzwe mu 2023, bivugwa ko rugiye kurwanya ibyaha nk’ibi, ariko rushinjwa guhinduka igikoresho cya politiki.
Urgence DRC ivuga ko Lisette Kabanga na Jean-Claude Bukasa, bagize uruhare mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, harimo no gukoresha ikoranabuhanga, mu guta muri yombi binyuranyije n’amategeko, mu bikorwa by’iyicarubozo, ishimuta, gufunga binyuranyije n’amategeko, guhatira abantu guhunga no gutoteza byibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzra bwa muntu.
Uyu muryango washingiye ku mategeko ya Canada n’amasezerano mpuzamahanga yashyizweho umukono na Canada, ategeka gukora iperereza, gukurikirana no kohereza abakekwaho ibyaha bikomeye ahakorewe ibyo byaha.
Itangazo riti: “Nta bwenegihugu, cyangwa ikoranabuhanga n’intera bishobora gusobanura impamvu yo kudahana,”
Iki gikorwa cy’uyu muryango ngo kigamije mbere ya byose kurengera abahohotewe, kugaragaza ukuri no guha agaciro ikiremwamuntu. Kuva yashingwa, CNC, yakomeje guteza kutavuga rumwe muri RDC.
Mu bantu barega harimo imiryango 10 imyirondoro y’abayigize yagizwe ibanga ku mpamvu z’umutekano, n’imiiryango myinshi mpuzamahanga itegamiye kuri leta.
Ikirego kizashyikirizwa Minisitiri w’ubutabera wa Canada, inzego z’ubutabera za Leta, hamwe n’Igipolisi cya Canada, Royal Canadian Mounted Police (RCMP).


