Pasiteri akaba n’umushumba Chinhoyi, w’imyaka 28, arashinjwa kuba yagiye kubatiza umugore usengera mu idini rye akabanza kumusaba ko basambana nk’ikimenyetso cyo guhanagurwaho ibyaha.

Uyu mugabo usanzwe ufite umugore, akomoka muri Afurika y’Epfo akomeje gushinjwa n’abagore basengera mu idini rye ko yitwaza inshingano afite z’ubushumba agashaka kubasambanya.
Umwe muri abo bagore yatanze ubuhamya bw’uko uyu muhanuzi yashatse kumusambanya , yahishuye ko ubusanzwe yajyaga amufasha mu bijyanye n’inzira y’agakiza nk’umushumba,ariko nyuma ngo yaje gutungurwa n’ibyo yashatse kumukorera.
Yagize ati” ubusanzwe yajyaga amfasha mu masengesho nk’umushumba wange natunguwe n’uko mu gihe nari ngiye kubatizwa yanyohereje mu mugezi arambwira ngo mbanze nkuremo imyenda tubanze gusambana”.
Yakomeje agira ati” nabonye ashatse kungundira, kubw’amahirwe ndamwigobotora ndamucika mpita nzinukwa kongera gukandagiza ikirenge muri urwo rusengero kuva nakorerwa amarorerwa n’umuntu nizeraga”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mushumba si ubwa mbere ashinjwa gushaka gusambanya abagore, kuko mu gihe cyashize yashinjizwe n’umukobwa w’imyaka 17 gushaka kumusambanyiriza mu mugezi nawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


