Kuki ubwamamare butera abahanzi kwiyandarika?-JP Runyurana

Sangiza iyi nkuru

Inyigo zitandukanye zagiye zikorwa ku buzima n’ imibereho rusange y’ ibyamamare cyane cyane b’ abanyamuzika zigaragaza ko babaho mu buzima bw’ amaraha ndetse n’ abandi ntibashake cyangwa bagashaka benshi.

runyurana
Jean Pierre Runyurana

Ibi rero nibyo byaranze ikiganiro kirambuye twagiranye n’ umuhanzi w’ inararibonye Jean Pierre Runyurana kuri uyu wa Mbere taliki 22 Kanama 2016.
Ahanini twibanze ku mpamvu zituma kwamamara bitera abahanzi benshi (mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga) kwiyandarika rimwe na rimwe bigatuma barangiza nabi.
1.Impamvu 2 zituma abahanzi birara
Gukundwa n’ abantu benshi: JP Runyurana asanga kuba abahanzi (les stars) bakundwa n’ abantu benshi ndetse b’ ingeri zitandukanye bituma baba nk’ ibyapa bityo bakabura ukwihangana n’ amahitamo aboneye.
Uyu muhanzi w’ inararibonye akomeza ashimangira ko kuba abahanzi babaho mu buzima bwo kumvikana n’ abagize sosiyete ndetse bizerwa n’ abantu kubera ntawe baba babangamiye bituma bakoresha amarangamutima(vie emotionelle ).
runyurana2
JP Runyurana ubwo yari ari i Sri Lanka

Ati:”Icyo cyizere public igirira abahanzi gituma benshi muri bo bimarira ku bakunzi babo ntibamenye kwizigama ariko ibyo ntibibuza ko hari abahanzi babaho mu buzima bwiyubashe ndetse baba bakwiriye kubera abandi intangarugero.
2.Kuki abahanzi bakunda kwibera mu iraha?
Kuri iyi ngingo ikomeye Jean Pierre Runyurana avuga ko umwuga w’ ubuhanzi ubwabo butera akanyamuneza bigatuma abahanzi benshi bakomeza kwiberaho mu buzima bwo kwishimisha (loisirs).
Yakomeje agira ati:” Kwidagadura mu buzima ni ingenzi ariko iyo birenze(excess) biba bibi cyane aho usanga umuntu w’ ingirakamaro w’ umuhanzi arangiza nabi kubera gukabya”.
Aha JP Runyurana yanavuze kandi ko kugira umuhanzi ashobore kubaka bishobora guturuka kumico y’ umugore we bashakanye kuko ngo agira uruhare rukomeye mu mibereho myiza y’ umuryango wabo.
Bamwe mu bahanzi bafite imyitwarire yubahisha ubuzima bwabo
N’ubwo bidasanzwe kubona umuhanzi ufite ubuzima buri stabe “Nk’uko umunyarwanda yaciye umugani ugira uti: Ntabapfira gushira, umuhanzi Francois Xavier Ngarambe ni umwe mu bantu barangwa no guca bugufi ndetse banayobora inganzo yabo bigatuma no hanze y’ ubuhanzi bwe yitwara nk’ umubyeyi mu muryango we.
Uyu Francois Xavier Ngarambe azwi mu ndirimbo yakunzwe cyane yise”Umwana ni Umutware”.
ngarambe
Francois Xavier Ngarambe n’umufasha we

Umuhanzi w’ Umwongereza , Chris De Burgh nawe ni umugabo w’ inyangamugayo kandi w’ umuhanga mu buhanzi abakurikiranira hafi ubuzima bwe bwa buri munsi bemeza ko atajya yiyandarika ahubwo ngo ahora aharanira kwiyubahisha ku nyungu z’ umuryango we.
Byumvikane ko hari n’ urundi rutonde runini rw’ abahanzi b’ abahanga batazi kwitwararika bigatuma barangiza nabi ubuzima bwabo bitewe no gukoresha nabi impano bahawe n’ Imana.
H
Chris De Burgh

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *