Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamaganye ikiganiro Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Habyarimana Juvenal wigeze kuba Perezida w’u Rwanda aheruka kugirana n’uwitwa Willy Kabera, akigaragaza nk’icyuje ubugome.
Muri icyo kiganiro cyatambutse kuri chaĂ®ne ya YouTube yitwa MĂ©moire Habyarimana Officiel, Kanziga yagarutse ku buzima bwe nk’umugore w’igihugu, urupfu rw’umugabo we ndetse n’imibereho ye mu buhungiro.
Minisitiri Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko kiriya kiganiro cyatambutse habura amezi make ngo u Rwanda rwibuke ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikinyoma kigamije gusonga abarokotse ndetse n’ubugome.
Yagize ati: “Mu gihe u Rwanda rwitegura #Kwibuka32, ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje gufata indi ntera, by’umwihariko bituruka i Paris. Urugero, iki kiganiro cyahaye ijambo uwahoze ari Madamu wa Perezida, Agathe Kanziga, cyakozwe na Willy Kabera, ni isonga ry’ikinyoma n’ubugome bukabije.”
Nduhungirehe yavuze ko kiriya kiganiro cyari kigamije kuvuga amateka ya vuba y’u Rwanda anyuze maso y’umupfakazi wa Habyarimana, mu gihe na we ashinjwa kuba yaragize uruhare muri Jenoside.
Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yanenze Kanziga kuba ntacyo yigeze avuga ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi hagati ya 1959–1964, cyangwa kuri Jenoside yo ku Gikongoro yo mu 1963, kandi icyo gihe “umukunzi we nyuma waje kuba umugabo we, Lieutenant/Capitaine Habyarimana, yari asanzwe ari mu buyobozi.”
Yamunenze kandi kuba nta jambo na rimwe yavuze ku gutotezwa kw’Abatutsi mu mashuri muri Gashyantare 1973, umugabo we yagizemo uruhare nka Minisitiri w’Ingabo.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe kandi yagaragaje ko Agathe Kanziga yavuze ibinyoma ku iyicwa ry’abanyapolitiki bo muri Repubulika ya Mbere, yavuze ko ryakozwe na ThĂ©oneste Lizinde wenyine, bikaba byaratumye Perezida Habyarimana “ababara”.
Yunzemo ati: “Nyamara byagaragajwe neza ko ari Habyarimana ubwe wategetse ubwo bwicanyi, akanategeka ko imiryango y’abo banyapolitiki bishwe yirukanwa ikajyanwa mu ntara bakomokagamo, igahabwa itegeko rikomeye ryo kutazigera ikandagira i Kigali”.
Yashinje kandi Madamu wa Habyarimana kuvuga ibinyoma ku buryo Grégoire Kayibanda n’umugore we bafashwe, aho avuga ko Perezida Habyarimana “yababitagaho”, nyamara yarabaretse bagapfa bazize inzara.
Ikindi kinyoma ni icy’ivangura rishingiye ku moko no ku turere ryateguwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana yagabanyirije ubukana akaryitirira gusa uko ubutegetsi bw’abakoloni b’Ababiligi bwari bwaratoranyije abasirikare b’Igihugu cyane cyane abaturuka muri Gisenyi na Ruhengeri.
Yavuze ko nyamara ivangura rishingiye ku moko no ku turere ryabaye muri Repubulika ya Kabiri, cyane cyane mu mashuri no mu kazi, ryanditswe kandi rikaba rizwi neza.
Ikindi ni uko nta jambo na rimwe Kanziga yavuze ku bwicanyi bwa politiki bwabaye mu myaka ya 1980, by’umwihariko ubw’Abadepite Félicula Nyiramutarambirwa, umunyamakuru Silvio Sindambiwe, n’uwahoze ari Minisitiri François Muganza, bishwe bazira gukomeza kwamagana ruswa n’ivangura rishingiye ku moko no ku turere byateguwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana.
Hari kandi kutagira icyo avuga ku Kazu cyangwa RĂ©seau ZĂ©ro”, we ubwe yari yarashinze afatanyije n’abavandimwe be n’inshuti ze, kugira ngo bagenzure inzego z’igihugu, bikubire umutungo wa Leta, kandi batoteze abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’Abatutsi, ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu myaka ya 1990, i Murambi, muri Bugesera, i Mukingo, i Kibilira, i Kibuye n’ahandi henshi mu gihugu, bwateguwe n’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND; n’iyicwa ry’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ku itariki ya 7 Mata 1994, bamwe bicanywe n’imiryango yabo, bikozwe n’bari babagize umutwe wari ushinzwe kurinda Perezida, bamwe muri bo bavuye rugo rw’umukuru w’Igihugu i Kanombe.
Nduhungirehe yanenze by’umwihariko umugore wa Habyarimana kuba nta jambo na rimwe yavuze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo igasobanurwa gusa nk’“intambara”; no kuba nta jambo na rimwe ry’ihumure cyangwa irihimuriza yagaragaje ku Banyarwanda barenga miliyoni imwe, abagabo, abagore n’abana, bishwe n’Interahamwe zashinzwe n’umugabo we, bavuga ko “bamuihorera”.
Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yanenze u Bufaransa kuba bwaremeye ko propaganda nk’iriya itegurwa, nyamara Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 32 yemejwe n’urukiko mpuzamahanga ikanemerwa n’Umuryango w’Abibumbye.



One Response
Indege yagwa mu gipangu ugahita ujys muri Chapelle Koko.
N’uko ahumeka avuga urumva ko ashakisha ikinyoma