Aba boherejwe bari bamaze imyaka 4 bigishwa, aba banyarwanda 60 bashoje amashuri yabo mu ishami ry’ubuganga boherejwe mu bitaro byo mu gihugu bakaba bararangije mu kuvura indwara zisanzwe ndetse no kubaga bikazafasha ibitaro by’uturere byari bimaze igihe bifite ibibazo by’inzobere.
Izi nzobere zoherejwe mu bitaro bya Kibungo, Rwamagana, Muhima, Kinihira, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’uburezi Malick Kayumba agaragaza ko bagiye gusubiza ibibazo by’ibura ry’inzobere mu bitaro byo mu turere.

Ikindi gishimishije ni uko aba barangije aya masomo ari abahungu n’abakobwa b’Abanyarwanda, bafashe amasomo y’imyaka 4 kugirango babe inzobere bafashe kuzamura urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda kugirango bafashe ubuzima bw’Abanyarwanda kumera neza.
Guverinoma yagaragaje ubushacye ibinyujije muri minisiteri y’ubuzima kongera amahugurwa y’abaganga mubyo bagiye bakurikirana bitandukanye kugirango bacyemure ikibazo kuburyo burambye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisiteri itangaza ko izi nzobere zizajya zoherezwa ku bitaro hakurikijwe uko ibitaro bibacyeneye, mu gihe hagitegerejwe ko abandi barangiza amasomo bakazajya bahita boherezwa mu bindi bitaro kugeza igihe iki kibazo kizarangirira.
Umwe mu barangije amasomo yatangaje ko aya masomo azabafasha kwita ku barwayi neza ndetse no gucyemura ibibazo batajyaga babona uko bavura, agaragaza ko nyuma y’imyaka 4 biga, bafite umukoro munini wo gufasha igihugu cyabo kuvura indwara mu bitaro bitandukanye by’igihugu aho bazoherezwa.
Yongeraho ko imyaka ine biga muri kaminuza kongeraho indi myaka 4 yo kuvura ku buryo bwihariye indwara zigiye zitandukanye bikazafasha kwita ku barwayi nk’uko bikwiye, aba bakaba bahugurwaga muri serivisi (La chirurgie et Medecine interne).
Yashimiye ubushake bwa politike y’igihugu yo kubafasha kubona aya masomo y’imyaka 4 yo kuba inzobere zihariye ku ndwara zitandukanye, agaragaza ko we na bagenzi be bizabafasha kuvura abarwayi batandukanye cyane cyane ko bakiri urubyiruko.
Agaraga ko bagize umwanya wo gufata amasomo ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo bize muri iyi myaka 10 bari ku ntebe y’ishuri.
Iyi myaka ikazabafasha kuzamura ubuzima bw’abarwayi bagana ibitaro bitandukanye byo mu turere kugirango ubuzima bwabo bugende neza kandi bagabanye ikibazo cy’abarwayi bajyaga bajya gushaka inzobere mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Ubuhinde, Afurika y’Epfo, Uburayi na Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Malachie/Bwiza.com


