fa-cup_13530752_20260215111405

Ikibuga cyuzuyemo ibyondo cyo mu Bwongereza kiri gutangaza benshi – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Ku Cyumweru, mu mukino w’irushanwa rya FA Cup, ikipe ya Wolverhampton Wanderers F.C. yatsinze inasezerera Grimsby Town F.C., ibona itike ya 1/8 (round of 16). Icyakora, ibyavugishije benshi si ibyavuye mu mukino, ahubwo ni imiterere y’ikibuga cya Brundell Park cyari cyuzuyeho ibyondo.

Amafoto n’amashusho byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ibice byinshi by’ikibuga byari byuzuye ibyondo, bigatuma umupira utagenda neza kandi bikongera ibyago byo gukomereka ku bakinnyi.

Abafana batandukanye banditse ku mbuga zirimo “X” bavuga ko gukinira muri icyo cyondo ari “agasuzuguro” ku irushanwa rikomeye nka FA Cup, abandi babivuga nk’ibintu “biteye isoni”.

Nubwo Grimsby Town ikina mu cyiciro cya kane cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza, abakurikiranira hafi siporo bavuga ko amarushanwa y’icyubahiro nk’iri akwiriye kugenzura no kwemeza ko ibibuga byujuje ibisabwa mbere yo gutangira umukino, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano w’abakinnyi.

Ku ruhande rwa Wolverhampton, intsinzi yabahesheje gukomeza mu kindi cyiciro, ariko impaka ku miterere y’ikibuga ziracyakomeje mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi basaba ko hashyirwaho ingamba zihamye zo kurengera ubuzima n’umutekano w’abakinnyi mu marushanwa akomeye.

Ibi bibaye mu gihe abafana b’umupira w’amaguru bakomeje gusaba ko ikoranabuhanga n’imiyoborere myiza byakomeza kwitabwaho, kugira ngo amarushanwa agire isura nziza kandi akinirwe ku bibuga biteguye neza.

fa cup 13530752 20260215111405 hbnlq wagaalsoi 13530421 20260215103919 1771233275346 1771233272274 1771233269413 1771233267425 1771233265643

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *