Muri Kenya umupolisikazi wari ufite ipeti rya Corporal wabarizwaga mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cyitiriwe kenyata yirashe ahita apfa umurambo we bawusanga mu bwiherero.

Gaudencia Mwausi usanzwe ashinzwe umutekano kuri Jumo Kenyatta international airport muri Nairobi, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 24 Kanama 2016, nibwo hamenyekanye amakuri ko yirashe agapfa, ibintu byatunguye igipolisi cyo muri icyo gihugu.
Ubusanzwe ngo uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko yari yatangiye akazi kuri uyu wa kabiri avuye mu kiruhuko cy’umwaka (Conge Annuelle)gusa nyuma y’uko yari yaraye izamu na bagenzi be baje kumubura baza gushakira hose bamubona mu bwiherero basanga yamaze kwirasa ashiramo umwuka.
Tuko.com dukesha iyi nkuru , ivuga ko uyu mupolisikazi yabanje gusiga abasore bakorana mu cyumba cya radiyo maze baramutegereza baramubura niko kumushakishiriza hose kugeza ubwo umurambo we usanzwe mu musarane.
“uko bigaragara yabanje kwifungirana yirasa mu mutwe ahita apfa”
Iki kiza ngo si ubwa mbere kibaye muri iki gihugu, kuko no ,mugihe gishize undi mupolisikazi yariyahuye abana be babiri nabo bagenderamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu ikihishe inyuma y’uku kwiyahura kw’aba bapolisikazi ntikiramenyekana , gusa igipolisi kivuga ko gikomeje gukora iperereza ku kibitera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga FredBwiza.com


