Abanyeshuri baturutse muri kaminuza 40 zo mu bihugu bitandukanye bateraniye muri kaminuza y’u Rwanda mu biruhuko by’iki byateguwe n’umuryango uhuza kaminuza zo mu bihugu bikoresha icyongereza n’abongereza (ACU).
Iyi gahunda ifite inzanganyamatsiko igira iti “intego z’iterambere rirambye SDGs, ni uruhe ruhare rwa za kaminuza?”.
Terri Jacques, umuyobozi ushinze gutanga ubufasha ku bashaka kwiga muri kaminuza muri ACU yatangaje ko iyi gahunda izagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye SDGs.
Yongeyeho ko iyi gahunda izaha amahirwe aba banyeshuri gukora ubushakashatsi bamwe ari n’ubwa mbere bari barenze ibihugu byabo ndetse bizabafasha guhanahana inararibonyen no gutangira gutekereza ibisubizo by’ibibazo biriho muri iyi minsi. Iyi gahunda ikaba ibereye mu Rwanda kunshuro yambere.
Mu batanze ibiganiro muri iyi gahunda minisitiri w’umuryango Diane Gashumba yashimishijwe no kuba byaritabiriwe n’abakobwa benshi agarazaza ko iki gikorwa kizagira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Yavuze ko umutekano w’igihugu bitavuga kuba nta ntambara ihari ahubwo ko umutekano ujyana n’imibereho myiza y’abaturage, avuga ko imibereho myiza y’abaturage ari urufunguzo rw’amahoro n’umutekano.
Gasingirwa Marie Christine umuyobozi w’ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse n’ubushakashatsi muri minisiteri y’uburezi yatangaje ko abagore bagakwiye kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye SDGs.
Iyi gahunda ngaruka mwaka yatangiye mu mwaka wa 2011 itangijwe n’umuryango uhuza kaminuza zo mu bihugu bikoresha icyongereza (ACU) a, hagamijwe guhuza abanyeshuri bfite impano zitandukanye bakaganira kuri gahunda zireba iterambere, ndetse igahuriza hamwe abanyeshuri bo mu gihugu n’abo mu karere baba bataragize amahirwe yo kurenga ibihugu byabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Malachie/Bwiza.com


