Pierre Nkurunziza na Benjamin Mkapa

Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania yapfiriye mu bitaro bikuru bya Muhimbili biherereye mu mujyi wa Dar es Salaam mu ijoro ry’uyu wa 23 Nyakanga 2020.

Aya makuru yemejwe na Perezida wa Tanzania uriho ubu, Dr. John Pombe Magufuli, saa sita n’iminota 48 z’ijoro ry’uyu wa 24 Nyakanga 2020.

Perezida Magufuli yababajwe cyane n’urupfu rw’uyu musaza wari ufite imyaka 82 y’amavuko, agira ati: “Mbabajwe n’urupfu rwa Muzehe wacu Benjamin Mkapa. Nzamwibukira urukundo yakundaga igihugu cyacu, gukunda Imana, ishyaka no kuzamura ubukungu.”

Benjamin Mkapa yavutse tariki ya 12 Ugushyingo 1938. Yabaye Perezida wa Tanzania kuva tariki ya 23 Ugushyingo 1995 kugeza tariki ya 21 Ukuboza 2005, ubwo yasimburwaga na Jakaya Mrisho Kikwete.

Azibukirwa ku ruhare yagize mu kugarura ituze mu Burundi bwabayemo imvururu bitewe na manda ya gatatu Pierre Nkurunziza yahataniye mu 2015. Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba wemeje Mkapa nk’umuhuza mu biganiro byabaga hagati ya guverinoma y’u Burundi n’abatavuga rumwe na yo bari mu mahanga. Icyo gihe yunganiraga Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyoboye Uganda.

Pierre Nkurunziza na Benjamin Mkapa
Pierre Nkurunziza na Benjamin Mkapa

Ku Rwanda, Mkapa yibukirwa ku kanyamuneza yari afite ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame wari watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu. Umuhango wabaye tariki ya 18 Kanama 2017, witabirwa n’Abakuru b’Ibihugu n’ababihagarariye.

Tariki ya 17 Kanama 2017, Mkapa yasesekaye ku kibuga cya Kanombe
Tariki ya 17 Kanama 2017, Mkapa yasesekaye ku kibuga cya Kanombe

Icyo gihe Mkapa yari afite akanyamuneza
Icyo gihe Mkapa yari afite akanyamuneza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *