Kuva kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Werurwe, i Kigali hateraniye Inama ya Kabiri yiga ku Bucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi na ‘Baltic’.

Iyi nama yahuje abagera kuri 250 barimo abo mu nzego za Leta, abacuruzi, abashakashatsi n’abikorera hagamijwe kwagura ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, guhanga udushya, ubuzima n’uburezi hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere ka ‘Nordic’ na ‘Baltic’.

Iyi nama yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Suède ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).




