IMG-20260309-WA0002

Uko abayobozi bakuru ba RDF batangije DSCOP 2026 hirya no hino mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe batangije hirya no hino mu gihugu ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho n’iterambere (DSCOP 2026).

Ni ibikorwa ngarukamwaka RDF iri guriramo na Polisi y’Igihugu, mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 32 uzaba tariki ya 4 Nyakanga.

Minisitiri Marizamunda yifatanyije n’abo mu majyepfo!

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, hamwe ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, batangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 10, inyubako z’ubuyobozi na laboratwari ku Ishuri rya Kigese Technical Secondary School riherereye mu Murenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ingabo yavuze ko iyi gahunda ngarukamwaka igamije “gushimangira ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego za Leta.”

Yashimangiye kandi ko “umutekano n’iterambere bijyana, kandi ko umutekano urambye udashoboka hatabayeho uruhare rugaragara rw’abaturage.”

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Sylver Nahayo, hamwe n’abahagarariye Ingabo na Polisi by’u Rwanda.

Gen. Muganga mu burasirazuba!

Mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama, mu mudugudu wa Kabeho, na ho habereye igikorwa kijyanye no gutangiza Gahunda y’Ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’ u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage.

Abitabiriye bagize uruhare mu gikorwa cyo gutera ibiti kigamije kurengera ibidukikije.

Ni igikorwa cyari kiyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, afatanije na Philippe Kwitonda rusanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubutaka, Amazi n’Amashyamba, hamwe n’abandi bayobozi.

Gen. Muganga yashishikarije abaturage “kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere igihugu.”

Yanashimiye abaturage ku bufatanye bwabo bukomeye n’inzego z’umutekano mu gukomeza kubungabunga umutekano mu gihugu.

Gen. Kagame yari mu majyaruguru!

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, Umuyobozi Wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Prudence Ngendahimana n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, bo batangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka ikiraro cya Ryabazira.

Iki kiraro ni ingenzi mu guhuza Akagari ka Rurambo ko mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Musanze, n’Umurenge wa Cyabingo wo mu Karere ka Gakenke, ku muhanda munini wa Kigali–Musanze ndetse n’utundi duce tuyituriye.

Kongera kubaka iki kiraro bigamije “gusubizaho urujya n’uruza, koroshya ingendo z’abaturage, no guteza imbere ibikorwa by’imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage, cyane cyane abacuruzi n’abahinzi, ndetse n’abanyeshuri bakoresha ibikorwaremezo biri muri ako gace ndetse n’isoko rya Ryabazira”.

Maj. Gen Rurangwa yifatanyije n’abanya-Gicumbi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima Dr Yvan Butera, Umugaba w’Ingabo ushinzwe serivise z’ubuzima mu Ngabo z’u Rwanda, Maj Gen Dr Ephrem Rurangwa, hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze barimo Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, bo batangirije ibikorwa ku Bitaro byo ku Rwego rwa 2 byigisha bya Byumba.

Ibikorwa byo gutanga serivisi z’ubuvuzi biri muri gahunda y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda byo kwita ku mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Serivisi z’ubuvuzi zirimo gutangwa n’inzobere z’abaganga ba gisirikare bafatanije n’abaganga bagenzi babo b’abasivile bakorera mu Bitaro byo ku Rwego rwa 2 byigisha bya Byumba; harimo ubuvuzi bw’indwara z’umubiri, ubuvuzi bw’abana, kubaga, kuvura indwara z’ abagore, kuvura amagufwa, kuvura indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo, kuvura indwara z’uruhu, n’ ubuvuzi bw’amenyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *