2026-03-05_14_43_14-screenshot-2025-01-31-195442-1024x533_jpg_1024_533_

M23 iremeza ko yatoraguriye abacengezi benshi hafi ya Goma

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe wagoteye hafi y’umujyi wa Goma abacengezi bari baje kwiba inka z’abaturage, birangira bose ubatoraguye.

Mu masaha y’igitondo ni bwo mu majyaruguru ya Goma humvikanye urusaku rw’amasasu, rurimo urw’imbunda nto ndetse n’iziremereye.

Amwe mu makuru yavugaga ko urwo rusaku rwaturukaga ku mirwano yarimo ihuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa ryiganjemo FDLR na Wazalendo, andi akavuga ko ari ingabo za M23 zarimo zitorezwa mu kigo cya Kilimanyoka kurwanisha imbunda ziremereye.

Umuvugizi wungirije w’uriya mutwe, Dr. Oscar Balinda, yasobanuye ko mbere y’urusaku rw’amasasu yumvikanye M23 yamenye ko hari abacengezi bari bageze muri Parike ya Virunga, bikarangira igiye kubatoragura.

Avugana n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yagize ati: “Ni abantu b’abacengezi baza bakiba inka z’abaturage bakajya kuzirira mu ishyamba. Twari tumaze iminsi twarabahashije barageze kure, ariko bagerayo inzara ikabakubita bakagaruka kwiba amatungo y’abaturage. Ejo twarabagose turabatoragura bose. Twarabagose kabisa twese turabatoragura.”

Balinda yunzemo ko AFC/M23 izatangaza abo yafashe abo ari bo nimara kumenya imyirondoro yabo, gusa avuga ko ibizi neza ko abenshi ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR, bijyanye no kuba abenshi muri bo baba mu birunga bya Nyiragongo na Nyamuragira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *