Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko mu ishyamba rya Kibira riherereye muri Komine Bukinanyana mu ntara ya Bujumbura, hari kubera imyitozo ya gisirikare ikomeye iri guhabwa Imbonerakure zari zaroherejwe kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda.
Ni imyitozo imaze ibyumweru birenga bitatu.
Abaturage baturiye ishyamba rya Kibira, babwiye SOS Médias Burundi ko hari n’abanyamahanga bari guhabwa ayo iriya myitozo, bambaye imyambaro ya gisirikare ya RDC n’iy’Ingabo z’u Burundi (FDNB) kugira ngo bigaragare nk’aho ari ibikorwa bisanzwe bya gisirikare.
Bivugwa ko bamwe muri bo bavuga Igiswahili, Ikirundi, Ikinyarwanda cyangwa Igifaransa.
Abaturage bavuga ko imodoka za gisirikare zizanira ibiribwa n’ibindi bikenerwa abari muri iyo myitozo, ndetse ko rimwe na rimwe abaturage bategekwa gutanga ibiribwa byo kubagaburira.
Abaturage kandi ngo babujijwe kujya gusarura imyaka iri mu mirima yabo mu Kibira, ibintu bibatera ubwoba n’agahinda.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ntitukigera mu mirima yacu. Mbere y’uko ibi bikorwa bitangira, batubwiye ko hazaba imyitozo kandi ko tutagomba kugira ubwoba. Ariko ubu ubwoba burahari kuko ntidushobora gutuza mu gihe duhora twumva amasasu. Twabaye nk’ababyihanganira kuko nta yandi mahitamo dufite.”
Amakuru avuga ko abasirikare b’u Burundi ari bo batanga iyo myitozo, babifashijwemo n’abatoza b’abanyamahanga barimo n’abazungu.


