IMG-20260313-WA0116

Abanyarwanda 297 baracurujwe 2020-2024

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ( RIB) ruravuga ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gihangayikishije cyane isi n’u Rwanda rurimo, aho mu mibare rufite yo kuva muri 2020 kugera 2024 Abanyarwanda 297 ari bo bamenyekanye ko bacurujwe, aho ku rwego rw’Isi  yose abacurujwe bo mu bihugu bitandukanye  barenga 200.000.

Mu kiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’amakoperative akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere ka Rubavu, umugenzacyaha mu ishami rishinzwe gukumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, Kayitesi Justine, yavuze ko iyi mibare ari iyagaragaye ndetse igakorerwa ubushakashatsi, ariko hari n’abandi benshi baba bataramenyekanye.

Aba bamenyekanye kuko u Rwanda rwabafashije kugaruka.

Kayitesi agaragaza ko icuruzwa ry’abantu riri mu buryo bwinshi, bitandukanye no mu bihe by’ubucakara habaga hari abakomisiyoneri bazaga kugura abantu ku masoko bisanzwe bakabajyana gukora uburetwa mu mirima y’ibisheke n’ubundi bugome muri Amerika y’epfo n’ahandi, ubu bwo birakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati:”Rirakorwa mu mayeri atandukanye. Kugira ngo umenye ko uwo muntu agiye kugucuruza, ni ukuba warakurikiranye ubukangurambaga mu buryo bwo kurikumira, waranakurikiranye ibiganiro biba byatanzwe n’inzego kugira ngo ugere ku makuru yimbitse, ugushutse ukamukumira kare.”

Anavuga ko icyerekana ko ari icuruzwa  ni uko baba bakoreshwa imirimo y’agahato, nta kuruhuka, igihembo ntaho gihuriye n’imvune, hakunguka ucuruza ariko ucuruzwa ahashirira, hakabamo n’abahapfira, abandi bagafatwa n’ihungabana rikomeye.

Nk’uko akomezaabigarukaho, ngo iri curuzwa ryibasiye cyane urubyiruko kuko ari rwo rushukika cyane kubera amaraso y’ubuto, rwumva rushaka gukira vuba, rugategerwa aho, rwagezwayo rugasanga ibyo rushowemo bihabanye cyane n’ibyo rwizezwaga, rutakinagarutse.

Anavuga ko mu byo bakoreshwa harimo kubasambanya mu buryo bwa kinyamaswa, bamwe bakaryamana n’imbwa, abandi bagakubitishwa amashanyarazi, n’ubundi bugome.

Ubu bucuruzi ngo burimo inyungu nyinshi cyane kuko nk’ubushakashatsi bwo muri 2017 bwagaragaje ko ibikorwa nk’ibi byinjizaga arenga miliyoni 150 z’amadolari buri mwaka, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rukaba ari rwo rwibasirwa cyane.

Yasabye inzego zose guhaguruka zigahangana n’iki kibazo gikomeye cyane kuko nta muntu ukwiye gucuruzwa, anagaruka ku bakoresha abadi mu gusabiriza, n’ababyeyi bashyingira abana babo aho batifuza kandi badashaka kubera indonke abo babyeyi bishakira, ko n’iryo ari icuruzwa rikwiye kurwanywa na buri  muntu wese.

Umusore w’imyaka 28, watanze ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo yacuruzwaga mu bihugu  bya Aziya yizezwa akazi, yagerayo akabaho mu buzima butagira uburenganzira na buke bw’ikiremwamuntu kugeza agarutse mu Rwanda ku bw’amahirwe, yaburiye urubyiruko n’ababyeyi ndetse anasaba ubuyobozi kuba maso kuri iki kibazo.

Ati:”Nakoraga akazi k’ubukomisiyoneri mu bucuruzi bw’imodoka iwacu i Kigali, mpurira n’umuntu kuri Fecebook angira inshuti, ananyizeza akazi keza  k’amafaranga menshi, ngenda amasigamana ariko ibyo naboneyeyo ni agahomamunwa.”

Yunzemo ati:”Ndashimira igihugu cyanjye cyakoze ibishoboka byose kikangarura, nsaba ababyeyi n’urubyiruko kwitonda cyane kuko abenshi barishora muri ubu bucuruzi bubi, abandi bakahakura indwara zitari nke, kubera ubugome bw’abakora ubu bucuruzi.”

Nyuma y’ibi biganiro, abayobozi b’inzego z’ibanze baganiriye na Bwiza.com, bavuze ko batari basobanukiwe neza uko ubu bucuruzi bukorwa, ariko ko bagiye kongera ubukangurambaga mu bo bayoboye kubwirinda no kubukumira.

Ngabonziza Shadadi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, ni we wavuze ingamba bahafatiye.

Ati:”Turashimira cyane RIB kuri ibi biganiro kuko mu by’ukuri n’ubwo turi abayobozi iby’icuruzwa ry’abantu abenshi nta makuru yimbitse twari tubifiteho. Turayatahanye tugiye kuyasakaza mu bo tuyobora dufatanye gukumira iki cyaha, cyane cyane nkatwe duturiye umupaka, twabonye ko ari ho ibyinshi bikorerwa cyane.”

Yanavuze kandi ko bagiye gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo myiza kuko n’aha mu gihugu ihari, birinde irari no gushaka gukira vuba, n’ugiye muri ayo mahanga agende mu buryo buzwi n’ubuyobozi, ku buryo nanagira ikibazo azatabarwa kare.

Ibi biganiro n’abayobozi ni byo byasoje ubukangurambaga bw’iminsi 5 RIB yakoreraga muri aka karere, bwakozwe mu baturage b’Imirenge ya Busasamana, Nyamyumba, Bugeshi na Cyanzarwe,  bwasojwe n’ibi biganiro byabereye mu Murenge wa Gisenyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yijeje ko ubu bukangurambaga bugiye gukomeza, haba mu nteko z’abaturage n’ikindi gihe bahuye, kugira ngo birusheho kumvikana neza, ku bufatanye bwa bose iki cyaha kimenyekane neza kinakumirwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *